Umuraperi Tekashi 6ix9ine nyuma yo gusohorwa muri gereza yongeye gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Ibi bije nyuma y’amashusho yagiye hanze mu mwaka 2015 agaragaza uyu musore ahohotera uyu umukobwa
Daniel Hernandez uzwi nka Tekashi 6ix9ine cyangwa 6ix9ine
nyuma yo gukatirwa imyaka ine muri gereza ariko akaza gusohorwa ngo akomereze igihano
cye hanze kubera impamvu zitandukanye harimo icyorezo cya Covid-19 ndetse n’indwara
yo mu myanya y’ubuhumekero yari arwaye, amakuru avuga ko yongeye gushinjwa n’umukobwa
ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina mu birori bahuriyemo mu myaka
itanu ishize.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko kuwa kabiri w’iki
cyumweru nibwo yashinjwe n’uyu mukobwa wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni uyu musore yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka 2015. Ubwo ibi byabaga uyu mukobwa yari
afite imyaka 13 gusa y’amavuko.
Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yazaga muri ibi birori byabereye
mu gace ka Harlem muri New York Kuwa 21 Gashyantare 2015 yari yatumiwe n’uyu
musore na mugenzi we Tay Milly. Akomeza avuga ko ubwo yari muri ibi birori aba
basore babiri bamuhaye inzoga n’ibiyobyabwenge nyuma baza kumufata amashusho
yambaye ubusa ndetse ari no mu bikorwa by’ubusambanyi nabo.
Nyuma yo gufata aya mashusho aba basore baje
kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga nkuko bigaragara mu ikirego uyu mukobwa
yashyikirije urukiko rukuru rwo mu mugi wa Manhattan. Ubwo ibi byose byabaga Tekashi
yari afite imyaka 18 y’amavuko naho mugenzi we yari afite imyaka 21 y’amavuko.
6ix9ine akurikiranweho icyaha cyo gutafa ku ngufu umukobwa utarageza imyaka y'ubukure
Muri iki kirego uyu mukobwa akomeza avuga ko muri ibi
birori hafashwe videwo zigera muri 3 zigaragaza we n’aba basore babiri bari mu
bikorwa by’urukozasoni. Kubera imyaka yari afite muri icyo gihe, no kuba
harahawe inzoga n’ibiyobyabwenge nibyo uyu mukobwa ashingiraho avuga ko
byatumye aba basore bamufatirana ndetse bakamufata naya mashusho.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The New York Times uyu
musore yavuze ko yari ahantu hatari ahanyaho ndetse no mu gihe kitari icya nyacyo
ubwo ibi byabaga mu mwaka 2015. Iki kirego kije nyuma y’uko uyu musore ajyanwe
mu bitaro ubwo yafataga imiti myinshi igabanya ibiro ndetse na Caffeine nyinshi
bikamugiraho ingaruka.
Uyu musore aherutse kujyanwa mu bitaro nyuma yo gufata imiti myinshi
Tekashi aherutse gusohorwa muri gereza mu mezi macye
ashize nyuma yo kumaramo imyaka ibiri ubwo yari amaze guhamwa n’ibyaha
bitandukanye birimo nk’ubugambanyi mu bwicanyi ndetse n’ubujura bukoreshejwe
intwaro, ibi byose akaba yarabikoze akiba mu gatsiko k’amabandi kitwa Nine Trey
Gang.
Src: TMZ & VULTURE & NME
TANGA IGITECYEREZO