RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Muchoma na Producer AB Godwin umushinja gusohora indirimbo atamwishyuye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2020 18:07
0


Umuhanzi Muchoma yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gushyira kuri shene ye Youtube indirimbo yitwa ‘Papa Trap’ yamaze kwishyura Producer AB Godwin wakoze amashusho, mu gihe we atabyemera.



Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, ni bwo umuhanzi Muchoma uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe yashyize kuri shene ye ya Youtube indirimbo yitwa ‘Papa Trap’ yakoranye n’umuhanzi ukizamuka Mazimpaka Pacifique wiyise Mng Coco.

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer AB Godwin uri mu bagezweho. Yabwiye INYARWANDA ko Muchoma yasohoye iyi ndirimbo ataramwishyura amafaranga ibihumbi 200 Frw yari amasigayemo.

Godwin avuga ko ku mugoroba w’uyu wa kabiri Muchoma yagiye aho akorera yitwaje ‘flash’ ahengera asohotse, iyi ndirimbo ashyiraho agarutse niyamenya ko yamaze kuyishyiraho.

AB avuga ko yatunguwe no kuba Muchoma amwoherereza ‘link’ y’iyi ndirimbo, ahita amubaza uko byagenze kugira ngo ayibone anamwibutsa ko ayisohoye mu gihe amufitite ideni ry’ibihumbi 200 Frw.

AB Godwin yabwiye INYARWANDA, ati “Ntabonaga na gahunda afite yo gutwara indirimbo, namubwira iby’amafaranga ati ‘wapi nari nje kureba uko indirimbo imeze. Ubundi ejo nzaza tuvugana.”

Yavuze ko Muchoma yari yabanje kumuha ‘avance’ amusigaramo ibihumbi 200 Frw. Godwin yavuze ko yahaye Muchoma igihe cy’umunsi umwe akaba yamaze kwishyura cyangwa se indirimbo akayikuza kuri Youtube.

Ati “Namuhaye iminsi ibiri, umunsi w’ejo indirimbo igomba kurara yavuye kuri Youtube. Nabimubwiye n’ubwo yasanze kunsubiza, ariko bizakorwa.”

Si ubwa mbere AB Godwin akoranye na Muchoma, kuko ku nshuro ya mbere ubwo uyu muhanzi yazaga mu Rwanda yamukoreye indirimbo ebyeri.

Muchoma yabwiye INYARWANDA ko azi neza ko nta deni afitiye AB Godwin kuko yamuhaye indirimbo babyumvikanyeho.

Mng Coco wakoranye iyi ndirimbo na Muchoma we avuga ko yakabije inzozi ze zo kwinjira mu muziki. Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri ku ntebe y’ishuri, ndetse yagiye aririmba mu bikorwa bitandukanye byagiye bihuza abanyeshuri mu bihe bitandukanye, hose agaseruka neza.

Mu myaka itatu yakoze indirimbo zitamenyekanye, ku mpamvu avuga ko yagiye yirengagizwa n’abo yatabaje, ariko kandi ngo zanakorewe muri studio zikiri mu nziza yo kwibuka.

Indirimbo ‘Papa Trap’ yakoranye n’umuhanzi Mucoma ayifata nka nimero ya mbere y’izindi zose azakora ndetse n’izo yari yarakoze.

Uyu muhanzi avuga ko yahuye na Mucoma mu buryo butunguranye, kuko yavuye i Nyagatare n’amaguru aza muri Kigali ashaka gukorera indirimbo ‘Mama’ muri studio yitwa Dop Record ya Producer Blaily wari wamwereye kumukorera indirimbo.

Yabwiye INYARWANDA ko byamufashe iminsi itatu kugira ngo agere muri Kigali, gusa ngo yagiye atega igare rikamucuma imbere kugeza ageze kuri studio aho yakoreye iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi avuga ko ageze muri studio yaretse gukora indirimbo ‘Mama’ yari yamujyanye we na Muchoma biyemeza gukora indirimbo bavuga ko ari bo bayoboye mu njyana ya Trap.

Uyu musore avuga ko abonye umuntu umushyigikira mu muziki, injyana ya trap yayigeze ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Byanze bikunze bigomba kuba. Kuririmba ndabishoboye, kwandika ndabishoboye ikibura ni abashyigikira. Nimbabona ni ugukora umuziki gusa.”

Mucoma yabwiye INYARWANDA ko yiyemeje gufasha uyu musore no kumuhuza n’abantu batandukanye.

Iyi ndirimbo yitwa yakozwe mu buryo bw’amajwi na Blaily Dop Record, ‘mastaring’ ikorwa na Devydenko n’aho amashusho yakozwe na AB Godwin uri mu bagezweho muri iki gihe.

Producer AB Godwin yatangaje ko Muchoma amufitiye ibihumbi 200  Frw yasigaye ku ndirimbo 'Papa Trap' yamukoreye

Umuhanzi Muchoma yatangaje ko AB Godwin ashaka kumwubakiraho izina kuko yamaze kumwishyura

Umuhanzi ukizamuka Mng Coco yashimiye Muchoma wamufashije kwinjira mu muziki bya nyabyo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PAPA TRAP' Y'UMUHANZI MUCHOMA NA MNG COCO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND