RFL
Kigali

USA: Pastor Emmanuel A. Ganza yasohoye indirimbo nshya 'Uri Uwera' na 'Ni wowe' anahishura agaseke ahishiye abakunzi be-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2020 17:06
0


Pastor Emmanuel Amani Ganza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Uri Uwera' nyuma y'iminsi micye asohoye 'Ni wowe' ikubiyemo ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yakoze. Izi ndirimbo zombi zagiye hanze ziri kumwe n'amashusho yazo yatunganyijwe n'aba Producers b'abahanga.



Pastor Emmanuel A. Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umugabo ucishije macye, ukunda Imana n'abantu. Ni umuramyi wagize izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, akaba abifatanya n'inshingano za Gipasitori. Ni we watangije akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika. Ni 'Worship Leader', akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

'Ni wowe' uyu muramyi aherutse gushyira hanze, ni indirimbo ifite iminota 4 n'amasegonda 9. Amajwi yayo yatunganyijwe na Boris (Kigali-Rwanda) ndetse na Matthew Adams (Los Angeles-CA, USA). Amashusho yayo yatunganyijwe na Jijo Drumbeats (Nairobi-Kenya). Pastor Emmanuel A. Ganza yabwiye InyaRwanda.com ko muri iyi ndirimbo ye 'Ni wowe' ubutumwa nyamukuru burimo ari ububwira abantu ko ntawuhwanye n'Imana ndetse ko nta kintu na kimwe cyagereranywa n'Imana.

Nyuma y'iyi ndirimbo, kuri ubu Pastor Emmanuel A. Ganza yamaze gushyira hanze indi nshya yise 'Uri Uwera' aririmbamo ko nta kindi afite yaha Imana uretse kuyiramya. Aba Producers barambuye ibiganza ku ndirimbo 'Ni wowe' ni nabo babirambitse kuri iyi ngiyi yasohoye 'Uri uwera'. Izi ndirimbo zombi zije zisanga izindi ze zinyuranye zakunzwe bikomeye, zihembura imitima ya benshi hirya no hino ku Isi. Uyu muramyi yadutangarije ko ari mu gihe cyo gukora cyane, akaba yariyemeje kugeza ku bwinshi ku bakunzi be indirimbo zinyuranye azagenda ashyira hanze mu minsi iri imbere.


Pastor Emmanuel A. Ganza avuga ko afite indirimbo nyinshi yiteguye gusohora


'Ni wowe' imwe mu ndirimbo nshya za Pastor Emmanuel A. Ganza

REBA HANO 'NI WOWE' INDIRIMBO YA PASTOR EMMANUEL A. GANZA


REBA HANO 'URI UWERA' INDIRIMBO YA PASTOR EMMANUEL A. GANZA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND