RFL
Kigali

Mesut Özil mu marira menshi nyuma yo gukurwa mu bakinnyi ba Arsenal bemerewe gukina Premier League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/10/2020 16:11
0


Umudage ufite inkomoko muri Turikiya, Mesut Özil yagaragaje agahinda n'umubabaro yatewe no guteshwa agaciro muri Arsenal amazemo igihe kirekire, kugeza aho akurwa ku rutonde rw'abakinnyi ba Arsenal bemerewe gukina Premier League muri uyu mwaka w'imikino.



Özil ntari ku rutonde rw’abakinnyi 25 Arsenal yatanze bazakina uyu mwaka w'imikino muri Premier League, kwihangana bikaba byamunaniye avuga ko azakoresha ijwirye arwanye ubunyamaswa agashake ubutabera.

Guhera muri Kamena uyu mwaka ubwo Premier League yasubukurwaga, Özilntarakina umunota n’umwe muri Arsenal, bikaba ari ibintu byamubabaje kuva yatangira gukina umupira w'amaguru.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Özil yageneye ubutumwa abafana ba Arsenal  ababwira ko ababaye ndetse n’umwanzuro wafashwe n’ikipe udakwiriye, ahubwo azaharanira ubutabera.

Yagize ati" Ubu n’ubutumwa bukomeye bwo kwandikira abafana ba Arsenal maze imyaka mike ishize nkinira. Mbabajwe cyane no kuba ntashyizwe mu bakinnyi bagomba gukina Premier League.

Kuva nakongera amasezerano muri 2018,nabereye umwizerwa iyi kipe nkunda ya Arsenal ariko mbabajwe nuko yo itabinkoreye.Icyo nabonye nuko ubudahemuka ari ikintu kigoye muri iyi minsi.Nakomeje kwihangana nizeye ko nzagaruka mu ikipe vuba niyo mpamvu nakomeje guceceka.

Mbere ya Guma mu rugo,nari nishimiye gukorana neza n’umutoza wacu Mikel Arteta.Twari tumeranye neza ndetse navuga ko n’imikinire yanjye yari ku rwego rwo hejuru ariko ubu ibintu byahindutse ntabwo nemerewe kongera gukinira Arsenal.Ni iki kindi navuga?.London haracyari mu rugo,ndacyafite inshuti mu ikipe ndetse ndacyafitanye umubano mwiza n’abafana.

Uko byagenda kose,nzakomeza kugerageza amahirwe yanjye kandi sinzemera ko umwaka wanjye wa 8 muri Arsenal urangira nabi gutya.Ndabasezeranya ko uyu mwanzuro wanjye ukomeye utazigera uhinduka.Nzakomeza kwitoza cyane bishoboka kandi uko mbishoboye kose nkoreshe ijwi ryanjye namagana ubunyamaswa,mparanire ubutabera”.

Mesut Özil yageze muri Arsenal mu 2013 avuye muri Real Madrid yo muri Espagne, yafashwe neza muri iyi kipe ku bw'umutoza Arsene Wenger dore ko yari umwe mu bakinnyi iyi kipe yari yubakiweho.

Özil yagizwe umukinnyi wa mbere muri Arsenal uhembwa amafaranga menshi nyuma y'umusaruro yatangaga n'akamaro yari afitiye iyi kipe, gusa uko imyaka igenda ishira yigizwa inyuma uko bukeye nuko bwije.

Nyuma y'imvune yagize bigatuma atagaragara cyane mu kibuga, Özil yabaye nk'uburiwe irengero kugeza ubwo agarutse ariko ntiyagirirwa icyizere cyo gushyirwa mu kibuga n'umutoza Mikel Arteta.

Mu mikino 254 yakiniye Arsenal mu myaka 7 ayimazemo, yayitsindiye ibitego 44, ikaba ariyo kipe yatsindiye ibitego byinshi mu mateka y'amakipe yakiniye.

Ozil yatangaje ko atazacika intege azakomeza kwitoza bisanzwe kandi akore cyane aharanire ubutabera.

Ozil ntari ku rutonde rw'abakinnyi ba Arsenal bemerewe gukina Premier League uyu mwaka

Ozil yababajwe cyane n'ibyo umutoza wa Arsenal yakoze amukura mu bakinnyi bemerewe gukina Premier League

Ozil ni umwe mu bakinnyi bafashije cyane Arsenal aho rukomeye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND