RFL
Kigali

Ubwiru mu muziki nyarwanda: Menya impamvu indirimbo 'Amahirwe ya nyuma' ya The Ben yakozwe mu buryo bubiri-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/10/2020 8:58
0


Mu muziki nyarwanda hakunzwe kuvugwamo kutumvikana hagati y’abahanzi, ahanini gushingiye ku ishyari no gushaka kwamamara gusumbya abandi. Muri iyi nkuru twifuje kugaruka ku bushyamirane bwagiye buba hagati y'abatunganyaga umuziki mu myaka 9 ishize, bwatumye indirimbo 'Amahirwe ya nyuma' ya The Ben ikorwa mu buryo bubiri.



N’ubwo abenshi batabimenye, burya indirimbo 'Amahirwe ya nyuma' ya Benjamin Mugisha ukoresha izina rya The Ben yakunzwe n’abatari bake yakozwe mu buryo bubiri butandukanye. Gukorwa mu buryo bubiri bishobora kuba byaratewe no gushaka kwerekana ko buri wese ari hejuru y’undi hagati ya Licky licky na Dr Jack babaye ibikomerezwa mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi.

Iby’iyi nkuru twabiganirijwe na Dj Bob ndetse na KJhon baduha ukuri kwabyo nk'abamaze igihe kitari gito bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda. Aba bombi bamenyekanye cyane muri Showbiz nyarwanda mu myaka nk’icumi ishize bose babarizwaga mu inshyirahamwe ry'aba DJ bacuruza indirimbo z’abahanzi. Uhereye ku bakomeye nta bahanzi batabanyuze mu ntoki ku buryo ntawashidikanya ko batabaye inshuti za hafi z'ibyamamare byinshi mu Rwanda.

Mu kiganiro Inyarwanda TV yagiranye nabo bagarutse kuri byinshi byaranze umuziki nyarwanda mu bihe byabo, bagaruka ku bitaragenze neza byagiye byangiza iterambere ry’umuziki nyarwanda. Mu byawangije bagarutseho harimo amakimbirane ashingiye ku ishyari no gushaka kwamamara kurusha abandi. 

Baduhaye urugero rw’uko indirimbo ya The Ben 'Amahirwe ya nyuma' yakozwe mu buryo bubiri ku mpamvu yo gushaka gusumbana hagati Producer Lick Lick wanyuze mu nzu nyinshi zitunganya umuziki hano mu Rwanda na Dr Jack witabye Imana aguye i Burundi, yishwe mu 2014.


Kjohn na Dj Bob bakomoje ku byagiye byangiza umuziki mu myaka 10 ishize

Kalisa John uzwi nka Kjohn yavuze ko uku gushaka ubusumbane hagati y'aba bagabo bombi byaturutse ku kitwaga gupfubura cyari kigezweho muri icyo gihe. Mugenzi we Ndacyayishimiye Jean Bosco wiyise Dj Bob, yahise asobanura ko uko kutumvikana kwatumye iyi ndirimbo ikorwa mu buryo bubiri bishingiye kuri rya jambo ryo gupfubura umuntu yaha inyito yo gukora ikintu neza kurusha undi.

Ati”Ni ukuvuga ngo indirimbo yakozwe na Dr Jacky noneho Lick Lick arayumva yumva indirmbo ni nziza kandi wenda ni producer turi kwemera muri iyo minsi, noneho akabwira nyira yo ati njyewe ndashaka ko iyi ndirimbo tuyipfubura”. Kjohn yakomeje asobanura uko ibi byateje ikibazo gikomeye mu gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Kamishi The Ben yagombaga kuririmbamo cyabereye kuri sitade Amahoro.

Yagize ati ”Ukiri kuri iyo ndirimbo ya The Ben ndabyibuka mu gitaramo yari yakoze kuri stade yari launch ya Kamishi, ikintu Dr Jack yakoze yafashe chorus ya mbere na intro abirekeramo mu kubibika muri adobe arangije arabireka akurura iminota ireshya n’iyo lick lick yakoze ayishira mu mashini”.

Yakomeje avuga ko The Ben icyo gihe yagiye ku rubyiniro akaririmba iyo ndirimbo yagera hamwe bakuruye igahagarara abantu ntibamenya ibyabaye ndetse na The Ben akomeza kubaza ikibaye bakamwereka ko indirimbo iri kugenda ariko ntivuge. Uku gushyamirana no kwica iki gitaramo niko kwatumye abenshi bamenya ko indirimbo 'Amahirwe  ya nyuma' ikoze mu buryo bubiri. Wumvise izi ndirimbo zombi utabihaye umwanya biragiye guhita wumva ko zidasa. Gusa iyakozwe na Lick Lick ifite uburyo ivugira hejuru kuruta iyakozwe na Dr Jack.

 

Lick Lick ubu usigaye utuye muri America yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe akiri mu Rwanda


Dr Jack niwe wabanjye gukora 'Amahirwe ya nyuma' nyuma na Licky Licky arongera ayikora bwa kabiri

Dukora iyi nkuru twifuje kumenya intego The Ben na Lick Lick bari bafite bakora bushya iyi ndirimbo niba koko byari ukuyipfubura cyangwa se ikindi, tugerageza guhamagara uyu muhanzi ku murongo wa telefone ntitwamubona. Nta tandukaniro rinini riri hagati y'izi ndirimbo zombi gusa iyakozwe na Lick Lick isa n'aho ivugira hejuru kandi mu buryo busa n'ubuyunguruye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KJOHN NA DJ BOB

UMVA HANO INDIRIMBO AMAHIRWE YA NYUMA YAKOZWE NA DR JACKY

UMVA HANO INDIRIMBO AMAHIRWE YA NYUMA YAKOZWE NA LICKY LICKY



VIDEO: AIMEFILMZ








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND