RFL
Kigali

Ikiganiro Sarah na Geraldine: Abavandimwe bahuye nyuma y’imyaka 26 baraburanye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/10/2020 20:22
2


Akayezu Christina ubu witwa Uwizeye Sarah hamwe n’umuvandimwe we Bayizere Geraldine batuganirije byinshi n’amateka avanze n’ibyishimo bafite nyuma yo kuba bari bamaze imyaka 26 baraburanye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100 gusa.



Mu minsi yashize, mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda humvikanye inkuru y'umuntu washakishaga umuryango we, uwo ni Akayezu Christine wagannye itangazamakuru kugira ngo rimufashe gushakisha umuryango we baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu mwaka wa 1994.

Tariki 6 Ukwakira 2020, Christine yarishimye cyane ubwo byarangiye ahuye n’umuryango we nyuma y'uko ibizamini bya ADN bimuhuje n'abavandimwe be yari yaraburanye nabo mu myaka 26 ishize. Akayezu Christine yahuye n’abavandimwe be 2 ari bo; Bayizere Geraldine na musaza we Kwizera Bertin.


Bayizere Geraldine ibumoso na Akayezu Christine (Sarah) Iburyo bari kumwe n'akanyamuneza

Igitangaje, muri iyo myaka yose 26, Christine (Sarah) yabaga mu murenge wa Muhima mu gihe Geraldine yabaga mu murenge wa Gitega ari na ho batuye magingo aya. Iyi ni imirenge ibarizwa muri Kigali, ikaba yegeranye cyane dore ko bashoboraga no kuba barema isoko rimwe nka Nyabugogo cyangwa irya Nyarugenge n’ahandi. Birashoboka kandi ko bahuraga ariko Imana ikora imirimo yayo isaha igeze nk’uko bose babyivugira.

Bayizere Geraldine, na we yemeza ko yari yarihebye cyane ariko akumva inkomanga ku mutima imubwira ko umuvandimwe we Christine ariho, akumva afite icyizere ko ariho ariko akaguma mu gihirahiro. Ubwo inkuru zajyaga mu itangazamakuru, Geraldine yasomye inkuru abona neza ko uwagannye itangazamakuru witwa Akayezu Christine ashakisha umuryango we ari umuvandimwe we kuko yahise yibona mu ishusho ye.


Bari guhoberana

Christine (Sarah) w’imyaka 28 y’amavuko we ashakisha umuryango we ntiyari azi inkomoko ye, yakekeraga hagati y’uturere 2; Nyanza na Ruhango, gusa nyuma yo guhura n’abavandimwe be yasobanukiwe neza ko avuka mu Karere ka Kamonyi akaba akomeje kugenda asura ku ivuko anahura n’indi miryango ye atari azi.

Baganira na INYARWANDA ku mateka yabo bari bari kumwe n’umuhanzi Maitre Dodian wabakoreye indirimbo yitwa ”Hobe” iyi akaba ari inkuru mpamo ndetse Akayezu Christine (Uwizeye Sarah), Bayizere Geralidine na Kwizera Bertin bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo. Uyu muhanzi yemera ko nawe yasomye inkuru ikamukora ku mutima ni ko gukora indirimbo “Hobe” abasaba ko bagaragara mu mashusho yayo maze barabyemera.


Geraldine ibumoso, umuhanzi Maitre Dodian hagati na Sarah iburyo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABA BOSE


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “HOBE” YA MAITRE DODIAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • j.claude2 years ago
    nukuri imana yumva yomwijuru ihabwe icyubahiro! dufatanye gusengera nabandi bafite imibazo nkicyo kugirango imana ibafashe kubona imiryango yabo
  • j.claude2 years ago
    yoo imamna ishimwe disi!





Inyarwanda BACKGROUND