RFL
Kigali

Gahongayire yasabye abahohotera n’abatera inda abangavu kubihagarika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2020 12:57
0


Umuramyi Aline Gahongayiye yatangije igikorwa kitwa ‘Mimi Zawadi ya Africa’ kigamije kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu n’ababatera inda nka kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe.



Ni umushinga yatangije abinyujije muri Ndineza Organization isanzwe yita ku bana ndetse n’ababyeyi bari mu za bukuru bakeneye ubufasha bwo kwivuza, kwiga (abana) ndetse no mu buryo bwo kwiteza imbere hagendewe ku mishinga baba bafite.

Gahongayire avuga ko ‘Mimi Zawadi ya Africa’ yatangijwe nyuma y’uko babonye ko imibare y’abangavu baterwa inda bakanahohoterwa iri kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.

Uyu muhanzikazi yavuze ko binyuze muri iki gikorwa cya ‘Mimi Zawadi ya Africa’ bamaze kuganira mu buryo bw’amajwi n’amashusho na bamwe mu bakobwa bahuye n’iri hohoterwa, bavuze agahinda kabo n’uko bagaruriwe icyizere.

Gahongayire ati “Birababaje kubona umwana w’imyaka umunani afatwa ku ngufu n’uwakabaye Se. Kubona umwana w’imyaka 15 ahohoterwa, agahabwa ibiyobyabwenge agaterwa inda, uyu munsi akaba yitwa Mama nawe yakagombye kurerwa akagira uwo yitwa Mama.”

Uyu muhanzikazi w’indirimbo ziha ikuzo Imana, avuga ko bafite ubuhamya bwinshi bw’abana b’abakobwa bafashijwe kongera kwiyumvamo icyizere cy’ubuzima nyuma y’uho bahohotewe.

Yatanze urugero avuga ko bafite umukobwa bise Joy wahohotewe n’umucuruzi mu Mujyi wa Kigali yari yagiye kuguraho imyenda ya siporo yagombaga kujyana ku ishuri. 

Avuga ko uyu mucuruzi yahaye ibiyobyabwenge uyu mukobwa maze aramuhohotera ndetse amutera inda. Uyu mukobwa yaje kubyara umwana amwita ‘Kundwa’ ndetse ubu afite umuryango abarizwamo.

MADAMU JEANNETTE KAGAME AHERUTSE GUSABA KO HAFATWA INGAMBA ZIKARISHYE MU GUHANGANA N'ABATERA INDA ABANGAVU

Aline Gahongayire yasabye abagabo n’abandi bagihohotera abangavu kubihagarika, kuko bakora ibikorwa bikomeretsa umutima bigatuma uwabikorewe atoroherwa no kongera kwisanga muri sositeye.

Ati “Mbwira wowe ushobora kuba ukibikora, rekera aho. Ni ukuri ibyo ntabwo ari byiza. Ibyo ntabwo ari umuco w’umuntu Imana yaremye cyangwa se ikiremwamuntu. Harageze y’uko wowe ubikora, ubireka.”

Uyu muhanzikazi yasabye kandi abangavu n’abandi bahuye n’iri hohoterwa kugira imbaraga zo kuvuga ibyababaye ho, kuko biruhura bigatuma batera indi ntambwe y’ubuzima bw’ejo hazaza. Ati “Wowe wabikorewe ni ukuri wibigumisha muri wowe. Si wowe gusa…Ngwino mu bandi bana, ngwino utuganirize,”

Gahongayire yasabye ababyeyi gufata umwanya wo kuganira n’abana babo, kuko mu bahamya bwa benshi mu bavangavu baganiriye bamubwiye ko nta mwanya uhagije bigeze bahabwa n’ababyeyi babo. Avuga ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, akamagana yivuye inyuma ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Gahongayire anavuga ko hari abakobwa bagiye bamubwira ko bahohotewe n’abo bafitanye isano bagiye babashukisha uduhenda bana. Uyu muhanzikazi avuga ko umwana ari nk’undi, bityo ko buri wese akwiye guharanira gutanga umunezero kuri bo. Yasabye abagiye bahohotera abangavu kubasaba imbabazi, kuko hari abana b’abakobwa bakeneye gusabwa imbabazi n’ababahoteye.

Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo kurwanya gusambanya abana, ku wa 12 Ukwakira 2020, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye ko hafatwa ingamba zikarishye mu guhangana n'icyaha cyo gusambanya abana b'abakobwa, imanza z'abakekwaho zikihutishwa kandi hakamaganwa buri wese ukora iki cyaha.

Mu myaka itatu ishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiye ibirego by’abana basambanyijwe 10.456, aho 98% by’abo ari abakobwa. Kuva muri Gicurasi kugera Kamena 2020 hasambanyijwe abana 864. Ni mu gihe kuva muri Kamena kugera kuri Kanama 2020 abana 1310 ari bo basambanyijwe.


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yatangije igikorwa kigamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abakobwa bakiri bato


Aline yavuze ko hari ubuhamya bwa benshi bafashije gusohoka mu bikomere, asaba abagabo guhagarika kwica ejo hazaza h'abangavu

ALINE GAHONGAYIRE YASABYE KO ABATERA INDA ABANGAVU N'ABABAHOHOTERA BABIHAGARIKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND