RFL
Kigali

Abana b’ibyamamare byiyambika ubusa bazakurana iyihe mico? Biragoye kubumvisha ko kwambara ubusa ari igisebo kurusha ishema

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/10/2020 18:52
0


Abahanga bati: “Inyana ni iya mweru, nta rubuto rugwa kure y’igiti kandi ngo burya akenshi umwana akura areba mu irugu rya Nyina”. Ibi bisobanuye byinshi kandi usanga koko 50% umwana ashobora gufata imico y’ababyeyi be n'ubwo habaho guhindurwa n’ibihe.



Akenshi usanga kuba icyamamarekazi ku mbuga nkoranyambaga udakunda kwerekana imiterere yawe bisa nk’ibigoye, ntabwo kuba wakurikirwa cyane kuri Instagram cyangwa Twitter, biba bisobanuye ko ibyo werekana babikunda, oya, bashobora kubishengerera bikarebwa n’abantu benshi mu gihe ushira isoni.

Iyo usubije amaso inyuma ubona hari ibyamamare bimaze kugera mu myaka y’ubukure, baribarutse abana bamaze kugira ubwenge bashobora kwigana iyo mico yo kwerekana ikimero ku mbuga nkoranyambaga, biragoye ko umugore winjiriza mu kwerekana ikimero cye ko yabwira umwana we w’umukobwa ko ari bibi ahubwo uba usanga atangira kumugurira imyenda yerekana imiterere ye, umwana akura abikunda cyane ku buryo bushoboka.

Ibyamamare ku isi nka, Cardi B, Lady Gaga, Kim Kardashian n’abandi benshi bamwe bafite abana babareberaho. Kenshi iyo ibi byamamare byasohotse, tubona baba bari kumwe n'abana babo bambaye kimwe. Mu Rwanda no mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba naho hari ibyamamare ku mbuga nkoranyamabaga bikunze kugaragaza amafoto agaragaza ikimero cyabo ndetse ntibatinya no gushyiraho amafoto y'abana babo.

Nubwo bishobora guhinduka bitewe n'amahitamo y'umwana wamaze gukura, gusa ahanini abana babo bagomba gukura bigana ba nyina imyitwarire, yego kuri bamwe ni ubucuruzi bwinjiza amafaranga kandi menshi, ariko se twibaze, birakwiye ko aba bana baba bakiri bato, bambikwa imyenda nk'iya ba nyina igihe basohotse cyangwa bari kwinezeza?. Nkeka benshi bari buvuge Oya.

Ku bwanjye mbona bidakwiye pe, n'ubwo byanaba ntabwo ababyeyi babo baba bakwiriye gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto nk'aya y'abana babo. Umwana, ni umuntu uba uri mu kigero cyo kutigira inama no kwiyobora, ariyo mpamvu burya umuryango akuriyemo ayoboka idini yabo, imikino bakunda, imico yabo n’amahame yabo. Uko usohoka wambaye umwana nawe ni ko asohoka yambaye kuko abifata nk'aho bigezweho.

Mu Rwanda akenshi uwambaye bikini cyangwa se indi myenda yerekana imyanya ye y'ibanga, benshi baramushengera kuko baba bumva ko bidasanzwe dore ko ari imico y’abazungu ahanini. N'ubwo benshi babikora ariko gushyira amafoto n'amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga ni icyaha gihanwa n'amategeko mu Rwanda.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.


Urabona bikwiye ko umwana yambara gutya igihe yasohokanye n'ababyeyi be?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND