RFL
Kigali

Rayon Sports: Icyihishe inyuma ku itizwa rya Nihoreho Arsene muri Bugesera FC bigatuma atajya muri Zambia

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/10/2020 10:30
0


Nihorero Arsene intizanyo ya Rayon Sports mu ikipe ya Bugesera FC, yatangaje icyatumye aterekeza muri Zambia ahubwo agatizwa mu ikipe ya Bugesera FC.



Tariki 29 Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi  Nihoreho Arsene imukuye mu ikipe ya Olympic Star. Tariki 14 Ukwakira 2020 hamenyekanye amakuru ko uyu musore wabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'abarundi, yamaze gutizwa muri Bugesera FC.

Mu kiganiro yagiranye n'indundi TV, Arsene yatangaje impamvu yatijwe kandi yari yaguzwe azi ko agiye kubanza mu kibuga. Ubwo yabazwaga impamvu ikipe ya Rayon Sports yamutije, yatangaje ko byatewe n'ikibazo cy'abanyamahanga. Yagize ati "Byatewe n'abakinnyi bashya kandi bakina ku mwanya umwe nanjye, ndetse ukongeraho ikibazo cy'abanyamahanga, nibyo byatumye ikipe ya Rayon Sports yemera kuntiza muri Bugesera FC".


Nihoreho Arsene yabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'Abarundi

Abajiwe ku bijyanye n'ibyo yari yumvikanye na Rayon Sports azabihabwa, Arsene yatangaje ko ntagihindutse umushara yari yasinyiye azahubwa ndetse kandi Bugesera ikamuha no ku mafaranga yari yaguzwe. Kubijyanye n'amakuru yo kwerekeza muri Zambia, Arsene yatangaje ko Rayon Sport ariyo yatumye atajyayo. Yagize ati "Amakuru yo kujya muri Zambia yari yo n'ubwo ntari nagashyize umukono ku masezerano. Kubera ikipe ya Rayon itari yakanyemereye kugenda, igihe yayoborwaga na Sadate gusa ubu byararangiye".

Umunyamakuru yabajije uyu mukinnyi uko yakiriye amakuru yo gutizwa muri Bugesera FC avuga ko byamubabaje. Yagize ati "Byarambabaje ariko ntabwo byambabaje cyane kwigaragaza ntibigendera ku ikipe ukinira, bitewe n'akazi ukora nshobora no kuzava muri Bugesera nerekeza hanze y'igihugu gusa Rayon Sports iramutse yongeye kunyifuza nataha nta kibazo".


Bugesera yakunze guhirwa n'abakinnyi bakomoka mu Burundi

Nihoreho Arsene biteganyijwe azahaguruka mu Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020 ndetse akaba agomba kwerekeza muri Bugesera FC ahasanga umurundi mugenzi we Nduwimana Desire Manyunda banakinanye mu cyiciro cya gatatu, gusa we akaba yaraje muri Bugesera FC avuye mu ikipe ya B.S Dynamik.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND