Umukino ufungura amatsinda ya Champions league, ikipe ya Manchester United yabonye amanota atatu itsinze Paris Saint-Germain ibitego 2-1.
Umukino
watangiye ku mpande zombi amakipe asatirana, ariko uburyo bwo kureba mu izamu
bukanga.
Abakinnyi
babanje mu kibuga.
Manchester United: De Gea; Wan-Bissaka, Lindelof, Tuanzebe, Shaw, Telles; McTominay, Fred, Fernandes; Rashford, Martial.
PSG: Navas; Florenzi, Diallo, Kimpembe, Kurzawa;
Danilo, Gueye, Herrera; Di Maria, Neymar, Mbappe
Ku
munota wa 23, ku ikosa ryari rikorewe Anthony Martial, Bruno Fernandes yaje
gufungura amazamu kuri Penariti, yateye inshuro ebyiri kuko Penariti ya mbere
umuzamu wa Paris Saint-Germain bayiteye ahagaze imbere.
Igice
cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0 kuko nta bundi buryo bw'igitego bwogeye kuboneka.
Igice
cya kabiri cyatangiye Ikipe ya Paris Saint-Germain yanageze ku mukino wa nyuma
wa Champions League iheruka, ishaka kwishyura igitego ndetse ikaba yanarenzaho.
Ku munota wa 55 i Parc des Princes ibintu byahindutse kuko Anthony Martial wari
wakoreweho Penariti, yaje kwitsinda igitego cyatumye amakipe yombi anganya.
Mu
gice cya kabiri Paul Pogba yasimbuye Alex Telles
Umukino
wakomeje kugenda ku muvuduko usanzwe wabonaga amakipe yombi atangiye kwakira
kugabana amanota mu gihe andi makipe ari mu itsinda rimwe na Manchester United
na Paris Saint-Germain, RB Leipzig yari yatsinze ibitego 2-0 bwa Istanbul
Basaksehir.
Ku
munota wa 87 Marcus Rashford yaje guhabwa umupira na Paul Pogba acunga uko
umuzamu ahagaze atera ishoti rirerire ryaje kubyara igitego cya kabiri cyatumye
Manchester United icyura amanota 3 ndetse inatsindiye umukino wayo wa kabiri
wikurikiranya kuko yaherukaga gutsinda Paris Saint-Germain ibitego 3-1 mu
mikino ya 1/8 cya Champions League 2019.
Neymar ntago byamuhiriye
Imibare
y'umukino:
Manchester
united yateye amashoti agana mu izamu 14, PSG nayo itera 14. Manchester united
yateye Coroneri 8 PSG itera 11, PSG yabonye amakarita y'umuhondo atatu
Manchester United ibona amakarita y'umuhondo 2.
Uko
indi mikino yagenze.
Zenit
1-2 Club Brugge
Dynamo
Kyiv 0-2 Juventus
RB
Leipzig 2-0 Istanbul Basaksehir
Rennes
1-1 Krasnodar
Lazio
3-1 Dartmund
Chelsea
0-0 Sevilla
Barcelona
5-1 Ferencvaros
TANGA IGITECYEREZO