RFL
Kigali

Fireman ahishuye uko gutera ivi byatumye ahinduka, anavuga uko sebukwe na nyirabukwe bamufata-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/10/2020 19:15
0


Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman yatangaje ko nyuma yo gutera ivi akambika impeta umukunzi we Kabera Charlette, yahindutse mu byiyumviro anahishura uko sebukwe na nyirabukwe bamufata uyu munsi wa none.



Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda Tv, Fireman yabajijwe uko yiyumvaga buri buke agatera ivi, avuga ko yiyumvagamo ubwoba. Ati ”(…..) Numvaga mfite ubwoba ariko nyuma ndabikora birarangira ni neza njyewe mba mbona n’abantu bisa n'aho bahinduye uburyo bamfatagamo”.


Mu byo yaje yambaye yatubwiye ko iyi saha ariyo ihenze yaguze 65,000 Frw

Yakomeje avuga ko nawe nyuma yo gutera ivi yiyumvamo impinduka cyane cyane zijyanye n’ibyiyumviro kuko uko abantu bamufata bitandukanye na mbere, bimusunikira kuba uwundi kugira ngo abagaragarize ko nawe atazabatenguha.

Twamubajije niba kwa sebukwe na nyirabukwe gutera ivi batarabigizeho amakenga ku mpamvu z'uko wenda buri wese azi imyitwarire ikunze kuranga abaraperi, ntiyifuza kugira byinshi abivugaho gusa mu imvugo ye akagaragaza ko babyakiye neza.

Yagize ati ”Ntabwo ndi bubigemo cyane kuko urumva bisa n'aho ari ubuzima bwite bwihariye, ariko nta kibazo ni amahoro”. Yavuze ko yatunguwe n’abavuga ko abana n’umukunzi we ashimangira ko buri wese aba ukwe kuko gutera ivi bitavuze kubana nk’abasezeranye.


Fireman yirinze gutangaza igihe iyi ntambwe bazayigereraho ahubwo avuga ko icyo gihe nikigera abantu bazabimenya. Uyu muraperi uherutse gutera ivi tariki 29 Kanama 2020 akambika impeta umukunzi we Kabera Charlette, ibi yabitangaje nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho yakoranye n’itsinda SYMPHONY.

Iyi ndirimbo bise NI NEZA mu kiganiro twagiranye yayigarutseho avuga ko yamworoheye kuko ibirimo bijyanye n’ibihe arimo by’urukundo rw’ikibatsi atigeze abona kuva yabaho. Yasabye abanyarwanda n’abakunzi be muri rusange kumushyigikira bakayireba kuri channel ye ya Youtube ari yo Francis Fireman ndetse bakayisangiza n'abandi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FIREMAN

REBA HANO INDIRIMBO NI NEZA YA FIREMAN NA SYMPHONY

VIDEO+AMAFOTO:Aimefilmz








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND