RFL
Kigali

Makanyaga yasohoye indirimbo imaze imyaka 43 ishingiye ku nshuti ye yamenye ko umukobwa bakundanaga azarushinga n’undi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/10/2020 15:29
0


Umuhanzi Makanyaga Abdul uri mu bahanzi bafite ibigwi mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Indwara y’umutima’ ivuga ku musore w’inshuti ye wamenye ko umukobwa biteguraga kuzarushinga afite undi, ndetse bageze kure imyiteguro yo kubana nk'umugabo n'umugore.



Indirimbo ‘Indwara y’umutima’ ifite iminota 05 n’amasegonda 55’ iri kuri Album ya mbere y’umuhanzi Makanyaga Aboul. Ni Album izaba iriho indirimbo 10 ndetse esheshatu muri zo zamaze gukorwa.

Niyo Album ya mbere uyu muhanzi azaba asohoye mu gihe kirenga imyaka 50 amaze mu muziki. Kuko indirimbo ze nyinshi yagiye azishyira kuri kaseti, zimwe arazibura izindi aracyazifite.

Ubu ahugiye mu bikorwa byo gutegura no gutunganya zimwe mu ndirimbo yabuze zirimo n’iyo ‘Indwara y’umutima’ yari yasohoye mu 1978 kuri kaseti ariko aza kuyibura mu buryo butunganye.

Yabwiye INYARWANDA ko yanditse indirimbo ‘Indwara y’umutima’ nyuma y’uko abonye agahinda inshuti ye yatewe n’umukobwa yari aziko bazarushinga, dore ko bari bamaze igihe ibyabo bizwi.

Makanyaga avuga ko inkuru mbi yatashye ku mutima w’uyu musore bari kumwe mu nzira bajya kureba umupira kuri stade ya Mumena-Kigali mu 1977

Avuga ko hari umuntu waje abasanganira abwira uyu musore ko afite amakuru y’uko umukobwa bakundana yitegura kuzarushinga n’undi musore.

Uyu muhanzi avuga ko iyi nshuti ye batakomezanyije kujya kureba umupira, kuko ngo yahise afatwa n’ikiniga ajya mu rugo. Ati “Haje umuntu aramubwira ati ‘uriya mukobwa wo kwa kanaka azasabwa. Kandi uwo musore yari aziko ari we bari kumwe bazashakana. Asanga afite undi bazarushinga.”

Akomeza ati “Yarababaye cyane, no kujya kureba umupira ntaho yagiye. Ubwo nanjye ntashye mbikuramo iyo ndirimbo. Ndayikora.”

Yavuze ko iyi nshuti ye yahise isubira mu rugo itangira gukurikirana byimbitse ibye n’uyu mukobwa, aza kumenya ko koko batamubeshyaga.

Makanyaga ariko avuga ko muri aba basore babiri nta n’umwe wigeze ashaka uyu mukobwa. Uyu muhanzi avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ari ibintu bisanzwe biri no kubaho muri iki gihe, aho bamwe mu bakobwa babeshya urukundo abasore.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye aherutse kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho yakumbuje benshi igisope; indirimbo zicurangwa mu mahoteli, utubari, utubyiniro n’ahandi.

Makanyaga azwi mu ndirimbo zo ha mbere zirimo ‘Burya bagenzi urukundo n’indwara’, ‘Gakundwe’, ‘Mukamurenzi’, ‘Nkwemereye urukundo’, ‘Urukundo’, ‘Nshatse Inshuti’ n’izindi nyinshi.


Umuhanzi Makanyaga Abdul yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Indwara y'umutima" imaze imyaka 43 yanditse

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INDWARA Y'UMUTIMA' Y'UMUHANZI MAKANYAGA ABDUL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND