RFL
Kigali

Nyamasheke: Umuhanzi Light N.I yakoreye indirimbo umugore we, avuga intego ikomeye afite mu muziki we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/10/2020 14:07
0


Umuhanzi Ndayisenga Innocent wahisemo izina ry'ubuhanzi rya Light N.I], yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Karabo Keza’ yanditse agira ngo ature umufasha we ubusanzwe yita ‘Karabo’.



Iyi ndirimbo ‘Karabo Keza’ ivuga ahanini ku mateka y’urukundo rwabo. Light n’umugore we barushinze mu 2015 nyuma y’uko bari bamaze imyaka 7 bakundana. Ubu bamaranye imyaka itanu, ndetse bafite abana babiri. 

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo kuko uko umugore yamukundaga bakimenyana ariko nako ubu amunda ‘ndetse yarushijeho’. Ati “Numvaga rero ngomba kumutura iyi ndirimbo ngo izamubere urwibutso mu mibanire yacu.”

Akomeza avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho kongera kuvugurura urukundo rw’abashakanye; buri wese akongera gusubiza amaso inyuma akibuka impamvu yahisemo uwo bari kumwe.

Izakangurira kandi abakiri bato kugira urukundo rufite ibigwi kandi rukomeza indahiro. Yiteze kandi ko izatuma byibura aririmbira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi b’ikigali kandi ikamufasha gutuma Youtube ye igera ku rwego rushimishije.

‘Karabo Keza’ ayitezeho kurushaho kumufashaho gushimangira ko n’abahanzi bo mu Ntara bafite impano kandi ‘zagira icyo zimarira sosiyete yacu’. Ndetse ayitezeho gutuma abona umujyanama.

Uyu muhanzi yavuze ko ari gutegura gukora Album kuko amaze kugira indirimbo 10 n’ubwo zose zidakoreye amashusho. Afite kandi indirimbo 20 zanditse zitaratunganywa muri studio.

Light N.I avuga ko yahisemo kwiyita Light kugira ngo abere abandi urumuri abinyujije mu bihangano bye, ndetse no mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Yabonye izuba mu 1988 avukira mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushekeri mu Ntara y’Uburengerazuba. Avuka mu muryango uciriritse ukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Avuka mu bana umunani akaba ari uwa Gatanu. Yize ibijyanye n’ibaruramari mu mashuri yisumbuye n’aho muri Kaminuza yize Icungamutungo n’ubukungu, aho yasoje amasomo ye mu 2019.

Mu muryango we wa bugufi nta muntu wigeze aba umuhanzi ariko we yakuze ari umuntu ukunda kuririmba nyuma ageze mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri ubwo ni mu 2003 niho yagiye yumva impano yo guhimba imutobokamo, akabikora ariko bwacya indirimbo yahimbye agasanga yayibagiwe.

Nyuma yagiye ashaka uko akuza iyo mpano noneho amagambo yamuzamo nijoro akabyuka akayandika uko abikora kenshi akayashakira amajwi meza abantu bakamubwira ko ari byiza kubabyumva birangira atangiye guhimba indirimbo ziserukira ibigo yagiye yigamo mu marushanwa atandukanye.

Kandi akayatsinda bityo bigenda bimuha imbaraga zo gukomeza ubuhanzi kugera n’ubu. Akiri muto yumvaga umuziki ari ibintu akunze ariko ntabwo niyumvishaga ko azagera igihe nawe aba umuhanzi wamenyekanya ku rwego rw’Igihungu cyangwa n’ahandi. Ariko kubera kubikunda yabigize intego birangira abaye umunyamuzika. 

Indirimbo ye ya mbere yakoze yitwa ‘Turanagahe’ ivuga ku mahoro akenewe. Ishingiye ku gutanga ubutumwa ku rubyiruko aho usanga ababyeyi batanga inama ku bana babo ntibazihe agaciro bati ‘mwebwe murashaje twe turi mu iterambere n’ibindi bityo’.

Uyu muhanzi abwira abakiri bato ko iterambere ritagakwiye kubaca ku babyeyi ahubwo ryagakwiye kuba imbarutso yo kubateza imbere biganisha ku mahoro arambye.

Light avuga ko iyo yumvise iyi ndirimbo ‘numva ibyari byo byose ubutumwa nari natanze n’ubundi bukenewe kuko ibyo navugagaho n’ubundi biragaragara gusa ngasanga production yayo itariri ku rwego rushimishije cyane.’

Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo kuzasaza nk’umunyamuzika kandi bitunze. Akavuga ko ashaka kuririmba injyana ya Reggae atanga cyane ubutumwa bukangurira abantu kubana neza, amahoro n’ubuzima abantu babamo bwa buri munsi. 

Yavuze ko anifuza kuzaririmbana n’umwe mu bahanzi ba Reggae bazaba bakomeye muri Afurika muri icyo gihe n’ibindi.

Light yavuze ko ashaka ko uyu mwaka wa 2020 urangira amenyekanye mu ruhando rw’abahanzi ku rwego rw’igihugu, itangazamakuru rikamumenye kandi agakora amashusho y’indirimbo yise ‘Ni Heza’ ivuga ku Karere ka Nyamasheke.

Indirimbo ye yise 'Karabo Keza' mu buryo bw'amajwi yakozwe na Jimmy Pro muri Level 9 Records n'aho amashusho yatunganyijwe na Sky Entertainment Studios.

Umuhanzi Light N.I wo muri Nyamasheke n'umufasha we bafitanye abana babiri kugeza ubu

Light N.I yavuze ko afite intego yo gukora umuziki wo mu njyana ya Reggae, kandi akazakorana n'abahanzi bakomeye

Uyu muhanzi yibanda cyane mu gutanga ubutumwa bwubaka imibanire ikwiye, kandi iganisha ku mahoro arambye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KARABO KEZA' Y'UMUHANZI LIGHT N.I

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND