RFL
Kigali

Bavuga iki kuri Messi umaze imikino 3 yikurikiranya adatsindira Barcelona nyuma yo gushaka kuyisohokamo bikanga?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/10/2020 12:25
0


Nyuma yo kumara imikino itatu nta gitego atsinda, agatangamo umupira umwe gusa wavuyemo igitego, Lionel messi, yatangiye kuvugwa bitandukanye kuko hari nabatangiye kubihuza n’ibyabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ubwo yashakaga gusohoka muri iyi kipe bikarangira byanze.



Ntabwo byari bisanzwe kumara imikino itatu nta gitego Messi atsinda, yari yaramenyereje abafana n’abakunzi ba FC Barcelona gutsinda kuri buri mukino cyangwa akirenza umwe, agatsinda ku kuwundi, gusa kuri ubu imikino itatu irashize nta birori aha abafana b’iyi kipe baba bamwitezeho ibitangaza kuri buri mukino.

Muri iyo mikino itatu FC Barcelona iheruka gukina, yatsinze umwe wa Celtavigo 3-0, inganyana Sevilla 1-1, itsindwa umukino wa Getafe 1-0, ari nawo iheruka gukina.

Nyuma yuko Messi yifuje gusohoka muri Barcelona mu mpeshyi yuyu mwaka ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bukabyanga, benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru batangiye kwibaza ku musaruro w’uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri uyu mwaka wa nyuma agiye gukinira iyi kipe y’I Catalonia.

Kuva shampiyona ya Espagne yatangira, FC Barcelona imaze gukina imikino ine, yinjije ibitego 8 mu izamu ry’amakipe bahanganye, Lionel Messi yatsinzemo igitego kimwe gusa, anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Benshi mu basesenguzi ba ruhago ku isi bahuriza ku kintu kimwe, bemeza ko uyu Messi atazatanga umusaruro nkuwo yari asanzwe atanga muri FC Barcelona, kubera ko abizi neza ko ari gukina umwaka we wa nyuma ku masezerano ye kandi agaciro n’igitinyiro yari afite muri iyi kipe byose bikaba byaraguye hasi.

Uyu rutahizamu wegukanye umupira wa zahabu, Ballon d’Or inshuro esheshatu, bivugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, akaba ariyo azakinira umwaka utaha w’imikino yasoje amasezerano afitanye na Barcelona.

Bamwe mubafana ba Barcelona nabo batangiye kwiheba, bitewe nibyo bamaze kubona mu mikino itatu iheruka bakaba nta cyizere bayifitiye muri uyu mwaka.

Messi yagaragaje akababaro gakomeye cyane ubwo ubuyobozi bwa FC Barcelona bwafataga umwanzuro wo gutandukana na Luis Suarez wanditse amateka akomeye mu myaka itandatu yamaze muri iyi kipe.

Umuholandi utoza ikipe ya FC Barcelona, Ronald Koeman, yagaragaje ko abibona ko Messi atari gutanga umusaruro ukwiye atangaza ko yabishatse yahindura imikinire kandi bigatanga umusaruro mwiza.

Yagize ati” Nta kwinuba na gucye mfite cyangwa ugushidikanya ku muhate we".

"Kuri ubu imikinire ye ishobora kuba myiza kurushaho. Umunsi ku munsi, aba yishimye ndetse ashaka gukina no kuba kapiteni w'ikipe".

Kuri uyu wa kabiri, Barcelona iratangira guhatanira Champions League y'uyu mwaka ikina na Ferencvaros yo muri Hungary.

Uyu mukino utangira saa tatu za nijoro (21h00) ku isaha ya Kigali, ukaba ubera muri espagne I Camp No uku kibuga cya Barcelona.

Messi ushaka gusohoka muri FC Barcelona ntabwo yatangiye uyu mwaka w'imikino neza

Messi ntiyashimishijwe no gutandukana n'inshuti ye Suarez

Koeman atangaza ko Messi yabishatse yahindura imikinire ye bigatanga umusaruro

Abafana ba FC Barcelona ntibaheruka ibirori bya Messi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND