RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Coronavirus ifata abantu bitewe n’ubwoko bw’amaraso bafite, abafite A na AB ni bo bafite ibyago byinshi byo kwandura

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/10/2020 13:26
0


Mu gihe abarenga miliyoni 40 bamaze kwandura coronavirus ku isi, abahanga mu bya siyansi bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo basobanukirwe neza uburyo bwo kubona igisubizo cyakumira iki cyorezo. Mu nzira zashakishijwe harimo uruhare rw’ubwoko bw’amaraso umuntu afite.



Ubushakashatsi bubiri bwasohotse ku ya 14 Ukwakira 2020 burerekana ko ubwoko bw’amaraso umuntu afite bufitanye isano no kuba yakwandura ndetse akazahazwa na virus , Ubwa mbere muri bwo bwibanze ku baturage ba Danemarke, cyane cyane ku kugereranya abantu barenga 473.000 basanganywe coronavirus hamwe n’itsinda rishinzwe kugenzura abantu miliyoni 2.2 baturutse mu baturage muri rusange.

Mu barwayi baduye coronavirus, abashakashatsi basanze ijanisha ryinshi riri mu bantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa A, B na AB. Mu gihe ijanisha ry’abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O ryaragabanutse bishatse kuvuga ko abafite uwoko bw’amaraso bwa O badakunze kwandura coronavirus.

Ubushakashatsi bwa kabiri bwakorewe muri Kanada, bwarimo abarwayi 95 bari mu bitaro i Vancouver barembye. Abahanga mu bya siyansi basanze abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa A na AB bakunze gukoresha imashini zibafasha guhumeka , ibyo bikaba byerekana ko ibihaha by’abafite A na AB byangirika kurusha iby’abandi barwayi. Mubyongeyeho, ibibazo byo kunanirwa kw'impyiko no gukenera dialyse byari byinshi ku bantu bafite ubu bwoko bwa A na AB.

Abashakashatsi berekanye kandi ko igihe cyo kumara mu bitaro ari kirekire ku barwayi bo muri ayo matsinda yombi. Abahanga kandi bagaragaje ko nta tandukaniro riri hagati y’abarwayi bafite ubwoko bw’amaraso bwa O cyangwa B na A cyangwa AB bapfuye igihe bari mu bitaro.

Kuri Dr. Mypinder Sekhon, umwanditsi w’ubushakashatsi bw’Abanyakanada akaba n’umuganga w’ubuvuzi bukomeye mu bitaro bikuru bya Vancouver, Abajijwe na CNN, yagize ati: “Ndi umuganga… Ibyo ndabizirikana mu bwenge bwanjye iyo mbonye abarwayi mbashyira mu byiciro. Ariko ku bijyanye n'ikimenyetso gisobanutse, dukeneye ibisubizo bihamye”. 

Yongeyeho kandi ati: “Niba ufite ubwoko bw’amaraso bwa A, ntukwiy guhagarika umutima ngo wumve ko upfuye, Niba kandi ufite ubwoko bw’amaraso bwa O, ntabwo ufite umudendezo wo kujya mu tubari n’ahandi ngo wice amabwiriza yashyizweho mu rwego rwokwirinda coronavirus ”.

Ubushakashatsi bwasohowe muri Kamena n'ikinyamakuru The New England Journal of Medicine bwagaragaje ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa A bashobora kwibasirwa na virusikurusha abandi. Nubwo bimeze bityo ariko, Inyigisho nyinshi zashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi zivuga ko bataramenya neza isano iri hagati ya Covid-19 n'ubwoko bwa’amaraso butandukanye.

Src: CNN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND