RFL
Kigali

Ibitangazamakuru 5 byemeye kwishyura abahanzi-Impaka hagati ya KNC, Platini, Charles na Mukurarinda watanze uburenganzira ku ndirimbo ze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/10/2020 11:48
0


Umuhanzi w’umunyamategeko uri mu bamaze igihe kinini mu muziki Alain Mukurarinda yatanze uburenganzira ku bihangano bye, mu gihe ibitangazamakuru bitanu bimaze gushyira umukono ku masezerano yo kwishyura indirimbo z’abahanzi bikoresha.



Mu 2009 ni bwo mu Rwanda hashyizweho itegeko ku mutungo kamere mu by’ubwenge, Itegeko N° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rigamije guteza imbere uburenganzira ku mutungo kamere mu by’ubwenge. 

Ni itegeko rifite intego yo gutanga umusanzu ku guteza imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga, guhererekanya no gukwirakwiza ikoranabuhanga bikaba magirirane hagati y’abahanga n’abakoresha ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku buryo butuma habaho imibanire n’imibereho myiza n’uburenganzira buringaniza ku baturage bose.

Itegeko ku burenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge riteganya mu ngingo yaryo ya 253 ikoreshwa ry’uburennganzira bw’umuhanzi, uburenganzira bw’abagaragara mu bihangano, ubwa ba nyir’amajwi ari mu bihangano n’ubwa ba nyir’ibiganiro bwegurirwa sosiyete imwe yigenga ikora ibijyanye no kurinda uburenganzira bw’abahanzi n’ibijyana na bwo.

Ni itegeko riteganya kandi ko umuntu wese ukoresha ibihangano by’abahanzi mu bucuruzi agomba kwishyura aho hakavugwamo Radio, Televiziyo, utubyiniro, hoteli, utubari n'abazifashisha no mu bindi bikorwa bitandukanye barebwa n’iri tegeko.

Mu 2010 hashinzwe sosiyete y’abahanzi nyarwanda (RSAU) yandikwa mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, (No.1538 /10/NYR) ivuga ko ariyo ifite inshingano zo kwishyuriza abahanzi ku bantu bose bakoresha ibihangano byabo.

Mu 2017, RSAU yatangaje ko abantu bose bakoresha ibihangano by’abahanzi bagomba gutangira kwishyura. Ni ibintu byagombaga gutangira muri Nyakanga 2017, ariko benshi ntibabikoze.

Kugeza ubwo muri Kanama 2020, Urwego Ngenzuramikorera (RURA) rwibukije ibigo by’itangazamakuru ko bigomba kwita ku kwishyura amafaranga y’ibihangano by’abahanzi bakoresha umunsi ku wundi.

Ibi byatumye hari ibitangazamakuru bivugurura amasezerano byagiranye n’abahanzi, umuhanzi agasabwa kuzuza urupapuro rugaragaza ko indirimbo ye ayitanze kugira ngo afashwe mu buryo bwo kumufasha kumenyekana, ko atazishyurwa.

Mu kiganiro ‘Amahumbezi’ cya Radio Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2020, KNC, Alain Muku, Kwitonda Charles na Alain Mukuralinda ni bo bari abatumirwa ku ngingo ijyanye no kwishyura ibihangano by’abahanzi. Ni ingingo yakuruye impaka z'urudaca!

-KNC avuga ibitangazamakuru bicuranga indirimbo z’abahanzi bagiranye amasezerano;

-RSAU yishyuza Radio babanje kumva ko icuranga indirimbo z’umuhanzi bakorana

-Alain Muku yasabye abahanzi kuba nya mbere mu guhesha agaciro itegeko bashyireweho

-Platini asaba ko RSAU ikorana na Label kandi igashyira mu bikorwa ibyo yemeye

1.Kwitonda Charles Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda y'abahanzi (RSAU)

Kwitonda Charles yavuze ko kuva batangira kwishyuza ibihangano by’abahanzi, Hoteli, utubari n’utubyiniro ari bo bitabiriye kwishyura mu gihe ibitangazamakuru bo bakomeje kuvuga ko hari ibyo bakiri kunoza.

Avuga ko bakomeje kwibutsa ndetse RURA ibibafashamo kugira ngo bibutse ibitangazamakuru kwishyuza ibihangano by’abahanzi bakoresha.

Akomeza avuga ko ibihangano bikoreshwa cyane mu itangazamakuru n’ubwo ba nyiri ibitangazamakuru bavuga ko ari bo bagira uruhare mu kumenyekana k’umuhanzi, bityo ko batabaye bamwishyura.

Uyu muyobozi avuga ko uretse ibitangazamakuru n’abaturarwanda bakwiye kumva ko igihangano cy’umuhanzi gikwiye kwishyurwa igihe cyose gikoreshejwe mu nyungu z’ubucuruzi.

Kwitonda avuga ko muri iki gihe batangiye gushyira mu ngiro itegeko rirengera abahanzi, kuko babonaga ko ibitangazamakuru bimaze guterera agati mu ryinyo.

Avuga ko hari ibitangazamakuru bitanu byemeye kwishyura ibihangano by’abahanzi. Ndetse ko harimo kimwe cyamaze gushyira amafaranga kuri konti ya RSAU.

Yavuze ko atavuga ibitangazamakuru bagiranye amasezerano kuko ‘ntabwo naje kubivugira hano kuri Radio.”- Bivugwa ko mu bitangazamakuru byamaze kugirana amasezerano harimo Kiss Fm na Isibo Tv.

Kwitonda yavuze ko bafite ilisite y’abanyamuziki barenga 400 bakorana na RSAU bemera ko bishyurizwa ibihangano byabo.

Charles kandi anavuga ko bishyuza Radio bashingiye ku kuba isanzwe icuranga ibihangano by’uwo muhanzi, kandi n’uwo muhanzi afitanye amasezerano na RSAU yo kumucungira ibihangano bye.

Uyu muyobozi yavuze ko umuhanzi afite uburenganzira wo guha igitangazamakuru ibihangano bye-Icyo gihe ngo ntacyo federasiyo ahagarariye ikurikirana.

Anavuga ko nyinshi muri Radio bamaze igihe bumva zicuranga indirimbo z’abahanzi bo mu mahanga, kandi ko hari amasezerano bafitanye n’ibigo bitandukanye byo ku Isi abemerera kwishyuriza n’abo bahanzi bo mu mahanga.              

Kwizera avuga ko sosiyete y’abahanzi Nyarwanda irimo abanyamuziki, abanditsi b’ibitabo, abakora cinema n’abanyabugeni. Bari kwishyuriza abanyamuziki gusa!

Uyu muyobozi avuga ko badakoresha itegeko nk’igikangisho ku bitangazamakuru, kuko bashaka kurishyira mu bikorwa nk’uko ryanditse, kandi buri wese ntarengane!

Ntiyerura neza niba biteguye kujyana mu nkiko igitangazamakuru kitazishyura ibihangano by’umuhanzi, ariko ngo no kwitabaza amategeko byazamo igihe bibaye ngombwa.

Ati “Ahuwo iyo bya biganiro ntakivuyemo niho noneho ko hitabazwa inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.”

2.Kakooza Nkuriza Charles [KNC]

Umuyobozi wa Radio/Tv1 Kakooza Nkuriza Charles [KNC] akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro rya ba nyir’ibitangazamakuru yavuze ko nta gitangazamakuru kiteguye kwishyura abahanzi mu gihe cyose sosiyete y’abahanzi (RSAU) itagaragaza neza abayibarizwamo.

Avuga ko benshi mu banyamuziki batabarizwa muri iyi sosiyete, ndetse ko nawe atabarizwa mo kandi ari umuhanzi ubimazemo igihe kinini. Ni ibintu abona ko RSAU ikwiye gukosora.

Ngo azi neza ko nta gitangazamakuru na kimwe mu byo ahagarariye kirashyira umukono ku masezerano yo kwishyura ibihangano by’abahanzi.      

Yavuze ko nta ndirimbo bakina mu buryo bw’ubucuruzi, kuko ngo umuhanzi agirana amasezerano n’itangazamakuru yo kugikoresha mu buryo bwo kumufasha kumenyekana, ntakindi.

Ati “Niba twereke urutonde rw’ababasinyiye. Niba King James yarabasinyiye nzaba nziko ngomba kwishyura kuri iyo ndirimbo….”

Nk’umuhanzi, avuga ko umuntu wese ukoresha ibihangano by’umuhanzi akwiye kubyishyurira “ariko twebwe tubikoresha mu rwego rwo kubasha kumenyekana gusa.”

Yavuze ko ibiganiro byinjiza amafaranga kuri Radio/Tv1 nta cy’umuziki kirimo, bityo ko kwishyura ibihangano by’umuhanzi biri kure nk’ukwezi.

Yanavuze ko ba nyir’ibitangazamakuru batangiye gushaka uko itegeko ryishyuriza abahanzi rihinduka. Ati ‘Abanyametegeko bagira inege imwe yo gukoresha itegeko nk’aho ari igikangish’.

KNC yavuze ko biteguye kubura mu nkiko igihe cyose RSAU yaba ibareza ku kuba batishyuriraa indirimbo zabo.

3.Alain Mukurarinda

Umuhanzi Alain Mukurarinda uri kubarizwa muri Côte d'Ivoire muri iki gihe, we avuga sosiyete y’abahanzi nyarwanda idategetswe gutanga urutonde rw’abahanzi bakorana kugira ngo ibitangazamakuru bitangire kubishyura.

Avuga ko abahanzi bemererwa n’itegeko gukurikirana buri wese wakinnye indirimbo zabo, kandi ko RSAU ifite mu nshingano gukurikirana ibitangazamakuru, utubyiniro n’ahandi bakoresha ibihangano.

Mukuralinda kandi avuga ko umuhanzi ku giti cye yemerewe kugirana amasezerano n’igitangazamakuru ashaka, agafashwa kumenyekanisha ibihangano bye cyangwa se akisunga RSAU.

Alain yavuze ko Radio, Televiziyo n’ibindi bitangazamakuru ari sosiyete z’ubucuruzi, kandi ko kugira ngo bigire umubare munini w’ababikurikira kenshi bifashisha umuziki mu bihe byabo bya buri munsi.

Avuga ko muri rusange abantu hafi 50% bakurikira ibitangazamakuru kubera umuziki. Ko itegeko ryashyizweho kugira ngo abantu barikurikize, ko ‘atari iterabwoba’.

Akomeza avuga ko kuba umuhanzi yashyira indirimbo ye kuri Youtube bidaha uburenganzira, igitangazamakuru kuyikoresha batabyumvikanyeho.

Uyu munyamategeko yavuze ko kuba bigeze iki gihe iri tegeko ritarashyirwa mu bikorwa, byatewe n’abahanzi batararishyira mu bikorwa.

Ati “Abahanzi nibo ryashyiriwe kugira ngo rirengere inyungu z’abo. Umunsi rero bahagurutse bakishyira hamwe muri izo federasiyo cyangwa se bakajya kubonana n’ibinyamakuru bakagirana amasezerano asobanutse. Itegeko rizabarengera.”

Akomeza ati “Abahanzi ni bo ba mbere bireba haba ku giti cye itegeko riramurinda. Cyangwa se bibumbiye hamwe, itegeko rirabirengera.”

Nk’umuhanzi, Alain Mukuralina avuga ko abahanzi ahagarariye bo muri Label ya The Boss yabahaye amahitamo yo kwiyishyuriza ibihangano bye cyangwa se bakiyandikisha muri RSAU ikajya ibishyuriza ibihangano bye.

Alain Muku yavuze ko adatunzwe n’ubuhanzi, ari nayo mpamvu ibihangano bye buri wese akwiye kubikoresha, ndetse ngo nta Radio n’imwe azagirana n’ayo amasezerano.

Ati “…Indirimbo zanjye bazajye bazikina, nta Radio nzagirana n’ayo amasezerano, uzashaka kuzikina azazikine. Ariko abana banjye nibamara kugira imyaka 18 bakavuga bati ‘indirimbo za Papa ni izacu ariko, bazaba bafite uburenganzira.”

Akomeza ati “Ariko uyu munsi njyewe nzabutanze (uburenganzira) ku giti cyanje, ariko abahanzi bari iwanjye (Label) nababwiye gusoma itegeko barangiza bagahitamo,”

Mukurarinda yasabye sosiyete y’abahanzi gukora ubukangurambaga mu bahanzi bireba, kugira ngo babumvishe neza inyungu ziri mu kubishyurira ibihangano byabo.

4.Umuhanzi Nemeye Platini ubarizwa muri Label ya Kina Music

Platini yavuze ko Dream Boys ariyo yabarizwaga muri RSAU, kandi ko iri tsinda ritakiriho. Avuga ko nawe nk’umuhanzi wigenga ataratangira gukorana na RSAU kuko hari ibitarasobanuka.

Yavuze ko umuhanzi akeneye kwishyurwa ku bw’ibihangano bye, ariko kandi ngo anakeye ‘promotion’ iri ku rwego rwo hejuru, kuko akazi kenshi bakabona kuko bumvikanye mu matwi ya benshi.

Nemeye yavuze ko ikibazo kiri mu bahanzi na RSAU, kuko kugeza ubu batazi neza amafaranga umuhanzi ashobora guhabwa, niba bazajya bishyurwa hagendeye ku gihe bamaze mu muziki, ku gikundiro buri muhanzi afite n’ibindi.

Platini nawe avuga ko umuhanzi afite uburenganzira bwo kugirana amasezerano n’igitangazamakuru, cyangwa se igihangano cye akagiha RSAU ikajya imwishyuriza.

Nemeye avuga ko muri iki gihe umuhanzi akeneye ‘promotion’ mu gihe sosiyete y’abahanzi igishaka uko izereka abahanzi uburyo izabishyuriza ariko kandi bakabona n’amafaranga y’ibihangano byabo bicurangwa.

Uyu muhanzi aritegura gusohora indirimbo ye yise ‘Atensiyo’ izaba ikurikira ‘Ntabirenze’ yakoranye na Butera Knowless, ‘Veronika’ n’izindi.

KANDA WUMVE IKIGANIRO CYOSE CYAHURIYEMO KNC, MUKURALINDA, CHARLES NA PLATINI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND