Abakobwa b'impanga bavutse bafatanye imitwe batandukanijwe umwaka ushije n'itsinda ryo mu bitaro bikuru bya Street Ormond i Londres, uyu munsi basubiye iwabo muri Pakisitani bameze neza.
Safa Bibi na Marwa Bibi babazwe ibintu bitatu bikomeye, bamara amasaha arenga 50 mu ibagiro, Nyina wabo, Zainab Bibi, yavuze ko yishimiye kuba yabasubije mu miryango yabo yose.
Ati: "Abakobwa bitwaye
neza cyane. Marwa yateye imbere kandi akeneye inkunga nkeya".
"Tuzakomeza gukurikirana Safa kandi tumwiteho neza. Imana nibishaka, bombi
bazatangira kugenda."
Ubusanzwe impanga zivuka zifatanye imitwe ntizikunze kuba
nyinshi n’izivutse biragoye ko zifatanurwa neza kuko akenshi umwe muri zo ahita
apfa ariko biratangaje ko izi zo zabashije gukomeza kubaho nyuma yo
gutandukanywa
Izi mpanga zatandukanijwe muri Gashyantare 2019, kuva icyo
gihe babanaga na nyina na nyirarume i Londres. Amafaranga yose y’ubuvuzi
n’ibindi bikoresho - arenga miliyoni imwe y’amadorali - yishyuwe
n’umuterankunga wigenga wo muri Pakisitani Murtaza Lakhani.
gutandukanya Safa na Marwa ubu bafite imyaka itatu nigice
ntabwo byari byoroshye, Umuganga ubaga witwa Owase Jeelani yavuze ko we
n'itsinda "bishimiye cyane" uko igikorwa cyagenze neza gusa avuga ko
Marwa ameze neza ariko ntiyizera ko Safa azamera neza
Src: The Guardian
TANGA IGITECYEREZO