RFL
Kigali

Umukino ubanza wa Cape Vert n'u Rwanda wigijweho imbere iminsi ibiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/10/2020 10:33
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryamaze gutangaza ko ryakiriye ubutumwa bubamenyesha impinduka ku mukino ubanza uzahuza u Rwanda na Cape Vert mu Ukuboza mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2021.



Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda  'FERWAFA' ryandikiye impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' riyigaragariza imbogamizi z'igihe gito hagati y'umukino ubanza n'uwo kwishyura, n'imbogamizi ziri mu rugendo rwa Kigali-Praia, ihera ko isaba CAF guhindura itariki y'umukino w'u Rwanda  na Cape Vert.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw'u Rwanda n'imbogamizi bagaragaje, CAF yabumvise maze ihindura itariki y'umukino ubanza, ihita inabimenyesha ibihugu byombi.

Mu mpinduka zakozwe n'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika CAF, yamenyesheje ibi bihugu ko umukino ubanza uzabahuza wigijwe imbereho iminsi ibiri, wimurirwa tariki 11 Ugushyingo 2020.

Byari biteganyijwe ko umukino ubanza hagati ya Cape Vert n'u Rwanda, uzabera i Praia muri Cape Vert tariki ya 13 Ugushyingo 2020.

Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa kumi (16h00) ku isaha ya GMT, bizaba ari saa kumi n'ebyiri (18h00) ku isaha ya Kigali, ukazabera Stadium Estadio Nacional "Blue shark" muri Cape Vert.

Mu itsinda F u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya wa nyuma n'ubusa bw'amanota, nyuma yo gutsindwa imikino yombi ibiri ya mbere yo mu itsinda harimo uwo batsinzwe na Camweroun i Kigali ndetse na Mozambique i Maputo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba tariki ya 17 Ugushyingo, ukazabera i Kigali mu Rwanda.

Amavubi amaze igihe mu mwiherero yitegura umukino wa Cape Vert





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND