Umugore w’umuyapani w'imyaka 25 wari usanzwe afite uburibwe mu muhogo yatunguwe no kuba abaganga bakukuyemo inzoka nzima mu muhogo we.
Umugore ukomoka i Tokiyo, mu Buyapani, yagiye kwa muganga
nyuma yo kumara iminsi itanu yumva atameze neza mu muhogo ndetse afite uburibwe bukabije, Mu gihe
abaganga bamusuzumye bashaka kureba ikibazo afite , basanze ari akazi
katoroshye kuko bamusanzemo inzoka ifite uburebure bwa sentimetro 4 kandi yari ikiri nzima.
Nk’uko ikinyamakuru cy’ubuvuzi kibitangaza ngo iyi nzoka yari yariboneye ubuturo mumuhogo w’uyu mugore nyuma yo kurya amafunguro y’amafi mabisi. Ubwoko bwakuwe mu muhogo ni inzoka ya nematode, nk'uko ubushakashatsi bwakozwe mu kinyamakuru The American Medical Journal of Tropical Hygiene and Medicine bubitangaza.
Iki kinyamakuru cyavuze ko umurwayi yari amaze iminsi igera
kuri itanu ababara cyane nyuma yo kurya ibiryo gakondo by’amafi mabisi yo mu
Buyapani
Src: The Guardian
TANGA IGITECYEREZO