RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umugore bamukuyemo inzoka nzima ifite uburebure bwa santimetero 4 mu muhogo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/10/2020 19:21
0


Umugore w’umuyapani w'imyaka 25 wari usanzwe afite uburibwe mu muhogo yatunguwe no kuba abaganga bakukuyemo inzoka nzima mu muhogo we.



Umugore ukomoka  i Tokiyo, mu Buyapani, yagiye kwa muganga nyuma yo kumara iminsi itanu yumva atameze neza mu muhogo  ndetse afite uburibwe bukabije, Mu gihe abaganga bamusuzumye bashaka kureba ikibazo afite , basanze ari akazi katoroshye kuko bamusanzemo inzoka ifite  uburebure bwa sentimetro 4 kandi yari ikiri nzima.


Nk’uko ikinyamakuru cy’ubuvuzi kibitangaza ngo iyi nzoka yari yariboneye ubuturo mumuhogo w’uyu mugore nyuma yo kurya amafunguro y’amafi mabisi. Ubwoko bwakuwe mu muhogo ni inzoka ya nematode, nk'uko ubushakashatsi bwakozwe mu kinyamakuru The American Medical Journal of Tropical Hygiene and Medicine bubitangaza.


Iki kinyamakuru cyavuze ko umurwayi yari amaze iminsi igera kuri itanu ababara cyane nyuma yo kurya ibiryo gakondo by’amafi mabisi yo mu Buyapani


  Src: The Guardian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND