Ipasi ni kimwe mu bikoresho by’ingenzi cyane mu buzima bw'umuntu kuko imufasha kugaragara neza mu bandi gusa hari igihe usanga umuntu ayifite ariko ikaba intandaro yo kumutera icyasha kubera kutamenya kuyigirira isuku.
Niba ufite ipasi ariko ukaba utazi uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kuyitunganya Ntugahagarike umutima, turi hano kugirango tuguhe inama zagufasha kuyitunganya neza. Aha rero hari uburyo bwinshi bworoshye kandi buhendutse ushobora guhanaguramo ipasi yawe, amahitamo ni ayawe kugirango ukoreshe uburyo bukubera bwiza:
1.Umunyu: Umunyu ni kimwe mu bikoresho byoroheje umuntu wese
yabasha kubona ariko wasanga utari uziko umunyu ushobora kugufasha guhanagura
ipasi yawe mu gihe yahindutse umukara, fata umunyu uwushyire mu gatambaro
gasanzwe ubundi uwukubishe ku ipasi ishyushye, bya bintu by’umukara birahita
bivaho maze ufate akandi gatambaro gatose uhanagure ipasi yawe neza.
2. Vinaigre: Niba uburyo bwabanje utabukunze, ushobora
gukoresha ubu buryo busa n’ubukomeye mo gacye, Ushobora kuvanga vinaigre n'umunyu,
ushyushye iyo mvange mbere yo kuyinika mu gitambaro nurangiza uyisige ku ipasi
, bya bintu byafasheho bizahita bivaho noneho ubone gufata akandi gatambaro gatose
uhanagure neza ipasi yawe.
3. Indimu: Haba mu guherekeza ibyo kurya byawe cyangwa kugufasha
kugabanya ibiro, indimu ni urubuto rufite akamarokenshimu buzima bwacu, aha
rero asanga utari uziko indimu yagufasha guhanagura ipasi yawe neza, Kata
indimu mo kabiri hanyuma uyisige ku ipasi yawe nurangiza uhanaguzeho agatambaro
keza, ubu ni ni bumwe mu buryo bworoshye cyane.
4. Umuti w’amenyo: Umuti w’amenyo benshi bazi nka colgate
nawo wagufasha guhanagura ipasi yawe, wufate ukoresheje agatambaro ubundi usage
ku ipasi ahari umwanda noneho nyuma uze guhanaguzaho akandi gatambaro, ipasi
irongera ise neza nk’uko wayiguze imeze.
5. Bicarbonate de soude: Mu gihe uburyo bwabanje bwose butakunogeye, ushobora gufata bicarbonate de soude ukayivanga n’amazi ashyushe noneho ugashira mu gatambaro keza ugahanaguza ku ipasi, ibi byo ni ako kanya.
Uzagerageze bumwe muri ubwo buryo uzambwira uko byagenze
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO