Madamu Ingabire Marie Immaculée Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda yagaragaje ko atishimiye izamurwa ry'ibiciro by'ingendo bitishimiwe n'abaturage benshi byakozwe n’Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere RURA.
Mu kiganiro yagiranye na Radio & TV10 kuwa 18 Ukwakira 2020 uyu muyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR), yavuze ko ibyo RURA yakoze byo kuzamura ibiciro bitishimiwe n'abaturage.
Yagize
ati :”Ni ukuri pe! Iri kwiteranya n’abaturage [RURA] mu buryo buteye ubwoba. Nta
muntu n'umwe wishimye mu gihugu kubera biriya bibazo bya transports [ingendo]”.
Madamu Ingabire yongeyeho ko yibaza impamvu RURA yazamuye ibiciro kandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaramanutse ndetse ko ku isi yose hari kugenda hagabanywa ibiciro mu nzego zitandukanye zigenga ubuzima bwa buri munsi harimo n’ingendo.
Yakomeje asaba Umukuru w’igihugu n’abadepite kurenganura abaturage harebwa uko ibi biciro by’ingendo byagabanywa. Ati "Ndasaba Perezida wa Repubulika n'abandi bafite ububasha kuri RURA kurenganura abaturage kuko bababajwe kandi banabangamiwe cyane n'ibiciro biri hejuru cyane ishyiraho".
Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema ku Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020 yabwiye Televiziyo Rwanda ko uru rwego rutiteguye guhita ruhindura ibi biciro kuko byakoranywe ubushishozi.
Ibi
kandi bije nyuma y’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga harimo n’ibyamamare
bagaragaje ko batishimiye izamurwa ry’ibiciro by’ingendo. Iri zamuka ry’ibiciro
rije nyuma y’icyemezo leta yafashe cyo koroshya zimwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo
cya COVID-19 aho muri izo ngamba harimo no kongera umubare w’abantu bagenda mu
modoka rusange zitwara abantu.
RURA iherutse gutangaza ko yagabanyije ibiciro by’ingendo byari bisanzwe mu gihe hubahirizwaga ingamba zo kwirinda COVID-19, ubwo mu modoka zitwara abantu hagendagamo kimwe cya kabiri cy’abagenzi zigomba gutwara, ariko nyuma yo gutangaza ibi biciro bishya abaturage bagaragaje ko amafaranga yagabanyijwe ari macye cyane byasubirwamo.
TANGA IGITECYEREZO