Siyavula n’ikigo cy’ubushakashatsi bw’ibanda ku mibare n’ubumenyi gikomoka muri Africa Yepho, kuri iyi nshuro iki kigo cy’ifatanije na MTN Rwanda batangiza irushanwa bize #1MillionMaths rizaba hifashijwe Application ya Ayoba. Muri ibi by’iciro byabanyeshuli abazatsinda harimo abazahabwa Telefone zigezweho na Mudasobwa
Muri iri rushanwa
umunyeshuli azajya yiyandikisha anyuze kuri Application ya Ayoba. Ku muntu
usanzwe adakoresha iyi Apllication ashobora kuyibona anyuze kuri www.ayoba.me. Kuzaba yiyandikishije muri iri
rushanwa azajya abona ibibazo bya buri munsi binyuze kuri Ayoba aho azajya
abibona ku muyoboro(Channels) witwa #1MillionMaths channel.
Ku rundi
ruhande, umunyeshuli ashobora kuzajya akora ibibazo anyuze kurubuga rwitwa www.maths.rw, kuri uru rubuga uzajya ahagera
azajya ashyira imyirondoro ye asangeho ibibazo byo gukora.
Ku kijyanye
n’imikoranire ya MTN na Siyavula, bwana Desire Ruhinguka umuyobozi mukuru w’ibikorwa
mu gisata cy’amasoko muri MTN yagize ati”Icyorezo
cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku banyeshuli. Binyuze muri iyi mikorere
twizeyeko bizabafasha guhangana nacyo binyuze mukoresha ikoranabuhanga mu
kwisuganya no guteza imbere imyigire”
Umunyeshuli
azajya ahabwa amanota aruko yize neza ingingo zizajya ziba zatanzwe, yakoze
ibibazo byose, nyuma amanota azajya ayahabwa aruko yarangije gukora ibibazo
byose, uzajya atsinda azajya ahembwa aruko ari mubasubije neza cyane binyuze
kurubuga rwa Siyavula.
Umunyeshuli uzajya akurikira agasubiza neza azajya ahabwa
ibihembo bya buri munsi birimo amafaranga yo guhamagara(airtime), Murandasi(Internet
Data) kugeza uku kwezi ku kwakira kurangiye.
Muri iri rushanwa hazahembwa abanyeshuli ba 3 biga kuva mu
mwaka wa 1 kugeza mu mwaka wa 4 muyisumbuye. Abatsinze bazatangazwa mu mpera
zukwakira babe aribo bahabwa Telefone zigezweho(Smart Phone) na Mudasobwa.
Bwana Dr Mark Horner umuyobozi mukuru wa Siyavula akaba
inzobere muri nuclear physics yagize ati”
Siyavula n’inzira yo kwigira kuri murandasi yibanda mu gutanga ibibazo by’imibare
n’ubumenyi(Science) ku banyeshuli bo mu mashuli yisumbuye aho bakora isuzuma
hifashishijwe telefone zabo bagahita babona ibisubizo ndetse bakabona raporo y’imyigire
yabo.
#1MillionMaths n’irushanwa rifite umwihariko mu kugira
abanyeshuli intyoza mu mibare kandi binyuze muburyo bushimishije, bw’irushanwa
kandi hari n’amahirwe yo gutsindira ibihembo bihambaye”.
TANGA IGITECYEREZO