RFL
Kigali

P Diddy yatangije ishyaka rya Politiki rizibanda mu guteza imbere abirabura batuye muri Amerika

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:19/10/2020 13:58
0


Umuraperi P Diddy yatangaje ko yatangije ishyaka rye rya politiki aho intego yaryo izaba ari ukwita ku byifuzo by’abirabura batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ko ashyigikiye Joe Biden mu matora azaba uyu mwaka.



Sean John Combs uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka P Diddy cyangwa Puff Daddy mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo yagiraga ikiganiro kuri Televiziyo ye “Revolt TV” yatangaje ko ashyigikiye Bwana Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’abademokarate mu matora azaba mu Gushyingo uyu mwaka, ndetse ko aya matora ayafata nko gufata icyemezo cy’urupfu n’ubuzima. Diddy yaboneyeho gutangaza ko yatangije ishyaka rye rya politiki yise ‘Our Black Party’ bishatse kuvuga ngo "Ishyaka ryacu nk'abirabura".

P Diddy

P Diddy yatangaje ko yatangije ishyaka rye yise "Our Black Party"

Diddy yavuze ko iri shyaka rizibanda mu kuvugira abirabura batuye muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse no kwita ku byifuzo byabo. Yakomeje avuga ko iri shyaka yaritangije arikumwe n’abagenzi be b’abirabura mu rwego rwo guha ijambo, imbaraga muri politiki, kurwanya ubukene, guhagarika ubufasha buhabwa igipolisi, kurwanya irondaruhu mu buvuzi, guteza imbere imishinga y’abirabura, gutanga uburezi bufite ireme ndetse buriwese yibonamo n’ibindi bitandukanye kuri kominote y’abirabura batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Puff Daddy yakomeje avuga ko intego ye ya mbere ari ukuvana Donald Trump ku butegetsi aho mu magambo ye yagize ati:”Trump aramutse atowe, ndizera ndashidikanya mu mutima wange ko hazabaho intambara y’amoko [abazungu n’abirabura]. Iriya mitekerereze ni mibi cyane, uyu mugabo ntago yitaye ku buzima bwacu ndetse n’imiryango yacu igiye kuzatora. Turi mu ntambara. Ibi ntago turi kubifata nkaho ari intambara yeruye. Turi kubifata nk’amatora y’umukuru w’igihugu. Turi mu ntambara hagati y’urukundo n’urwango.”

Yakomeje avuga ko byaba bisa nkaho ntacyo yitayeho aramutse ashishikarije abantu ngo ntibatore nkuko yari aherutse kubishishikariza abakunzi be mu mezi macye ashize aho yababwiraga ko batatanga amajwi yabo mu gihe ibyifuzo byabo bidahuye na gahunda za Joe Biden uhagarariye abademokarate mu matora. Diddy ni umwe mu byamamare bishyigikiye Bwana Joe Biden mu matora ndetse akaba numwe mubamusabye ko yahitamo umugore w’umwirabura nkuzamubera Visi Perezida naramuka atowe.

Diddy and Biden

P Diddy yatangaje ko ashyigikiye Joe Biden mu matora azaba mu Ugushyingo

Joe Biden nawe ntabwo yaje kubatenguha kuko yaje guhitamo Madamu Kamala Harris nk’umuzamubera Visi Perezida aramutse atowe mu matora ateganijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Src: NME & USA TODAY

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND