RFL
Kigali

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bikorerwamo imibonano mpuzabitsina ikabije

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/10/2020 16:58
1


Uko iterambere ryihuta ni ko rizana ibyiza byinshi ariko nanone rizana n’ibibi. Uyu munsi imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bimaze gufata indi ntera ku buryo ubu hari ibihugu usanga bifite abayikora mu buryo buzwi. Muri iyi nkuru twifuje kubagezaho ibihugu 10 bikorerwamo imibonano mpuzabitsina ikabije.



10. Mexico

Muri iki gihugu kiri mu Majyaruguru ya Amerika imibare igaragaza ko byibura buri cyumweru 71% by'abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina.

9 .Spain/Esipanye

Iki igihugu kirangajwe ishinga n’umuco wacyo kurusha ibindi. Hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abagituye bagira amarangamutima menshi mu rukundo ku buryo gusanga abantu basomana mu nzira atari ikintu gitangaje. Iki gihugu cyaje ku mwanya wa 9 kuri uru rutonde, imibare igaragaza ko abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina buri cyumweru bari kukigero cya 72 %.

8. Switzerland

Bitatu bya kane by'abatuye iki gihugu biberaho mu buzima bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Byibura 72 % by’abakiri bato buri cyumweru bakora imibonano mpuzabitsina.

7. Malaysia

Abatuye muri iki gihugu bafite imico itandukanye, kandi bakunze kubaho bimuka bitewe no kujya gushakisha amaronko. Kwimuka bya hato na hato bituma abaturage bacyo baha agaciro kugira inshuti nyinshi ari nabyo bituma rimwe na rimwe bwa bucuti busanzwe buhinduka inkundo ziganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina. Imibare igaragaza ko 74% by’abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina buri cyumweru.

 6. Poland

Muri iki gihugu ubusambanyi bukabije ngo bushobora kuba bukururwa n’igihe cy’ubukonje gikunze kuhaboneka (Winter months). Ni kimwe mu bihugu bihenze guturamo ku mugabane w’uburayi. Imibbonano mpuzabitsina ikorwa ku kigero cyo hejuru kuko byibura 76% by’abakiri bato bayikora  buri cyumweru.

5. Italy

Iki ni igihugu gikize cyane ku biribwa ndetse n’inzoga zo mu bwoko bwa WINE. Kuba kivugwamo ubusambanyi bukabije abantu babihuza n’umurengwe. Ubushakashatsi bugaragaza ko buri cyumweru abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina  babarirwa ku kigero cya 76%.

4. China

Gifite ubutaka bunini kandi kimaze kugera ku iterambere rihambaye rijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi ku buryo ku isi kiri mu bihugu bihagaze neza. Iki gihugu kiri mu bifite abaherwe batunze za miliyari z’amadorari. Ibi byose biri mu bituma gukora imibonano mpuza bitsina birushaho kwiyongera ubu abakiri bato buri cyumweru bayikora  ni 78%.

3. Russia

Iki gihugu kizwiho kugira ibihe by’ubukonje bukabije kiza na none mu bihugu bitatu bya mbere bikorerwamo imibonano mpuzabitsina ikabije  ku Isi. 80% by’abakiri bato buri cyumweru barayikora.
 2. Brazil

Gifite umwihariko wo kugira ahantu nyaburanga hatangaje kandi henshi cyane cyane inkengero z’ibiyaga zituma gisurwa na bamukerarugendo benshi bazisohokeraho. Abakundana bavuye hirya no hino nibo bakunda gusohokera kuri izi nkengero zibiyaga ku mucanga. 

Mu masaha y’ijoro usanga hakorerwa ibirori byagatangaza byabakundana. Ibi nabyo biri mubikurura imibonano mpuzabitsina ikabije bigatuma iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri. Abakiri bato bayikora buri cyumweru babarirwa ku kigero cya 82%.

1.   Greece

Ubugereki ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu gukorerwamo imibonano mpuzabitsina. Ibi biterwa ahanini n'uko nacyo gifite ibiyaga byiza bisohokerwaho n’abakundana batari bake. 

Ni igihugu kandi kibereye amafoto kiza ku mwanya wa mbere ku mugabane w’uburayi. Ibi byose bikurura imibonano mpuzabitsina ku buryo byibura 87% by’abakiri bato bayikora buri cyumweru.

Src: slice.ca






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mazirungu bonheur3 years ago
    Ubutaha KBS muzakor top10 african country mugukora imibonano mpuza bitsina





Inyarwanda BACKGROUND