RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 7 APR FC igiye kongera gushinga ikipe y'abagore y'umupira w'amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2020 10:58
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwatangaje ko buri mu mushinga wo kongera gushinga ikipe y'abagore y'umupira w'amaguru imaze imyaka irindwi isenyutse.



APR WFC iheruka kubaho mu 2013, ari nabwo yahise isenyuka nyuma yo kumara imyaka 4 idatwara igikombe cya shampiyona.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, umuyobozi wungirije muri APR FC, Afande Mubaraka Muganga, yatangaje ko iyi ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru izongera gushingwa ku bufatanye n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.

Yagize ati"By’umwihariko rero nk’uhagarariye ikipe y’abasore, turifuza cyane ko na bashiki babo baboneka. Murabizi ko dufite umubare munini w’abasirikare b’abakobwa, dushobora gukuramo abashinga ikipe yabo birashoboka, navuga ko biri muri gahunda”.

“Sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi, ariko biri mu bintu byihutirwa. Hamwe n’ubuyobozi bwacu bushya bw’ingabo ndumva ari ikintu tuzabashyikiriza, tunabereka ko n’abandi banyamuryango babibaza”.

APR WFC iheruka muri shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2012/13 , ubwo Minisiteri y’Ingabo yafataga umwanzuro wo kuyikuraho ahubwo ikomeza kongera imbaraga muri basaza babo.

Afande Mubaraka Muganga yatangaje ko APR FC igiye gushinga ikipe y'abagore







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND