RFL
Kigali

Nziza Désiré waririmbye ‘Kula Kulipa’ yakoreye ubukwe i Burundi nyuma yo kubyarana n’umuhanzikazi Natacha-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2020 12:28
0


Umuhanzi mpuzamahanga Nziza Désiré wamamaye mu Burundi akaba na Mukuru w’umuhanzi Dr Claude, yakoze ubukwe n’umukunzi we Bijoux Inarukundo.



Nziza na Bijoux bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, mu gace ka Buyenzi Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Nyuma yo gusezerana muri Islam, biteganyijwe ko ku wa 07 Ugushyingo 2020 bazasezerana kubana byemewe n’amategeko. Naho ku wa 13 Ugushyingo 2020 hazaba ibirori by’umusangiro n’inshuti n’abavandimwe.

Nziza Désiré yabwiye INYARWANDA kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, ko Inarukundo Bijoux bamaze imyaka umunani mu munyenga w’urukundo, rwatangiye bakiri bato.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Kula Kulipa’ yavuze ko kimwe mu byatumye ahitamo kubana akaramata n’uyu mukobwa ari uko ari inyangamugayo akaba n’imfura yamurutiye benshi.

Ati “Namukundiye byinshi birimo ubupfura afite. Kandi turi inshuti kuva cyera. Ikirenze kuri ibyo ni umukobwa ufite uburere bwiza.”

Nziza uherutse gusohora indirimbo ‘Iwanyu’ avuga ko ubu umutima we watashywe n’umunezero nyuma y’uko ahamije kubana akaramata n’umukobwa wanyuze umutima we.

Nziza aheruka mu Rwanda mu kwezi gushize, aho yavuye ajya i Burundi gutegura ubukwe bwe n’uyu mukobwa bakundanye imyaka umunani.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Indundi TV, Nziza yavuze ko imyaka 10 ishize atavugana n’umuhanzikazi Natacha uri mu bakunzwe mu Burundi babyaranye imfura. Natacha azwi mu ndirimbo zirimo 'Mubibona gute?', 'Abarundikazi' n'izindi.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye ageregeza kuvugisha uyu muhanzikazi ariko ntibyamukundira. Akavuga ko ashaka gutwara umwana we muri Amerika, aho amaze imyaka 13.

Ariko kandi akavuga ko atabashije kumuhabwa yabyihanganira, kuko umwana arimo arakura ‘azihitiramo’.

Uyu mwana yabyaranye na Natacha La Number Labamba yitwa ‘Nziza Leila’ agejeje imyaka 15 y’amavuko. Nziza amuheruka akivuka, kuko yahise ajya mu mahanga.

Muri gahunda Nziza afitemo hari gufungura mu Burundi ishami rya studio ye yo mu Mujyi wa Dallas yitiriye umwana we ‘Leila’s Production’.

Nziza [Grand Sapeur toujours propre et chic] ukora injyana ya RnB yaje mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 13 muri Amerika muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas.

Indirimbo ye ‘Umurwayi wa SIDA’ niyo yamuhesheje amahirwe yo kujya muri Amerika aririmba mu iserukiramuco yahuriyemo n’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi afite Album zigera kuri eshanu ziriho indirimbo nka ‘Kula Kulipa’, ‘Ikijumba’ n’izindi. Yagize izina rikomeye mu Burundi mu 2004 kuzamura.

Murumuna we Dr Claude yagiye amushyigikira mu bikorwa by’iterambere rye. Nziza yakoze ubushabitsi byatumye acumbagira mu muziki n’ubwo aherutse kuvuga yagarutse yemye.

Umuhanzi Nziza Desire yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Bijoux

Nziza na Bijoux bakoreye ubukwe muri Islam, bahamya isezerano ryabo

Nziza Desire yakoze ubukwe n'inshuti ye yo mu bwana

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo 'Kula Kulipa' yavuze ko umukunzi we ari imfura mu bo azi

Imyaka umunani irashize urukundo rushinze imizi!

Bijoux avuga ko yakunze Nziza Desire kuko ari umugabo w'imfura kandi umukunda bya nyabyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND