RFL
Kigali

SKOL na FXB basoje ku mugaragaro umushinga Village FXB wari umaze imyaka itatu wita ku batishoboye - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/10/2020 18:57
0


kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, i Nyamirambo ahazwi nko ku Babikira, habereye umuhango wo gushyira akadomo ku mushinga Village FXB wa SKOL na FXB wari umaze imyaka itatu ufasha abatishoboye kuva mu bukene ndetse no Kubaha Serivisi zose bakeneye mu buzima.



Village FXB ni umushinga wa FXB watewe inkunga n'umuyobozi wa Unibra na Skol mu Rwanda, Mr Thibault RELECOM.

Intego yuyu mushinga kwari ugufasha imiryango itishoboye kuva mu bukene, bakabaha serivise zose bakeneye mu buzima harimo kuzamura ubukungu bwabo, aho byibura buri muryango wagombaga kugira igikorwa kimwe cyangwa bibiri bavanaho amafaranga yo kubatunga, bagafasha abana kwiga, imirire myiza, isuku n'isukura, kugira Mutuelle de Sante ndetse no kubafasha kwirinda Virus itera SIDA ndetse no kubapima bakanabagenera imiti.

Imiryango 60 igizwe n'abantu 434 nibo bafashwaga n'uyu mushinga uterwa inkunga na SKOL kuva mu bukene, aho ababyeyi babashishikarije kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, mu gihe abana n'urubyiruko babafashije kwiga.

Urubyiruko rwasoje imyuga ku nkunga yuyu mushinga rwagenewe ibikoresho bizabafasha kwihangira umurimo, harimo imashini zahawe abize ubudozi, mu gihe abize ubwubatsi bahawe ibikoresho by'ubwubatsi ndetse n'abize gusudira nabo bahabwa ibvikoresho by'ubusudizi.

Impande zose zishimira intambwe yatewe mu myaka itatu yari ishize bakorana, aho ku ruhande rw'abagenerwabikorwa bafashijwe kwikura mu bukene bashimira cyane Skol na FXB kuko yabahaye intangiriro y'ubuzima, kuri ubu bakaba bamaze gutera intambwe ishimishije mu buzima ndetse bakaba banishimira ko abana babo biga nta nzitizi n'imwe bahura nayo.

Ku ruhande rw'umuterankunga w''uyu mushinga  SKOL, bishimira ko ibyo bakoze bigaragaza umusaruro mwiza kandi ko bitapfuye ubusa kuko byafashije benshi kugira umusingi w'ubuzima.

CEO wa Unibra na Skol mu Rwanda, Mr Thibault RELECOM,  yatangaje ko icyakozwe kwari ukugarurira icyizere imiryango itishoboye no kububakira umunsingi w'ubuzima, kandi ko nubwo basoje imyaka itatu, badahagaze burundu.

Yagize ati"Twishimiye intambwe yatewe, twagaruriye icyizere cy'ubuzima imiryango ikennye, kandi ubona ko hari icyakozwe kigaragara  ku bufatanye na FXB. Dusoje imyaka itatu ariko sinavuga ko duhagaze burundu, dushobora kugaruka mu yindi mishinga tuzabanza turebe uko budget ihagaze, gusa tuzakomeza kuba hafi y'iyi miryango".

Umuyobozi wa FXB mu Rwanda, Mr. Emmanuel Habyarimana, yishimira intambwe yatewe mu myaka itatu bari bamaze bafasha imiryango itishoboye kuva mu bukene ndetse no kugira umusingi w'ubuzima ugaragara.

Uyu muyobozi avuga ko igihe cyo gucutsa iyi miryango kigeze baramaze kubona ubumenyi, impanuro n'ubwenge babungukiyeho bizabafasha mu buzima buri imbere.

Yagize ati"Twishimiye intambwe yatewe mu bice bitandukanye by'ubuzima, ubu tugiye kubacutsa kugira ngo bakomeze gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bakurikije bwa bushobozi, impanuro ndetse n'ubwenge batwungukiyeho".

SKOL Brewery LTD yateye inkunga uyu mushinga ni uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rukorera mu Rwanda rukaba rumaze gutera intambwe ikomeye mu gushyigikira imishinga igamije gufasha abanyarwanda kwikura mu bukenye ndetse no kubona ibyishimo mu buzima.

Hasojwe umushinga FXB Village wari umaze imyaka itatu wita ku batishoboye

Ubuyobozi bwa FXB na Unibra na Skol bwashyize mu bikorwa uyu mushinga

Imiryango yafashijwe kwigobotora ubukene iravuga imyako uruganda rwa SKOL

Urubyiruko rwafashijwe kugana amashuri y'imyuga kugira ngo rwihangire imirimo



Abize imyuga bahawe ibikoresho byo kubafasha

Thibault wa SKOL yahawe inkunga nabo yafashije kuva mu bukene

Emmanel Habyarimana uyobora FXB mu Rwanda



Abafashijwe kuva mu bukene bahawe Certificat

Abagenerwabikorwa banyujijemo bacinya akadiho bishimira intambwe imaze guterwa

Ni umuhango wari witabiriwe n'umuyobozi mu murenge wa Nyamirambo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND