RFL
Kigali

Rurangirwa Aaron yasimbuye Gasingwa Michael ku buyobozi bwa Komisiyo y'imisifurire

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/10/2020 19:00
1


Mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA yabereye muri Hotel Dove, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryemeje ko Rurangirwa Aaron asimbura Gasingwa Michael ku buyobozi bwa komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA .



Tariki 06 Nyakanga ni bwo uwahoze ari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Gasingwa Michel, yeguye ku mwanya w'umuyobozi wa komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA.

Muri iyi nama rusange abanyamuryango bemeje ko uyu mwanya wari umaze amezi asaga atatu udafite umuyobozi uhabwa Rurangirwa Aaron.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habarugira patlicke 3 years ago
    RWOSE TUBASHIMIYE KUBYAVUYE MURIYO NAMA!





Inyarwanda BACKGROUND