Mu nama y'inteko rusange ya FERWAFA iri kubera muri Hotel Dove ku Gisozi, Umuyobozi wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yatangaje ko bageze kure ibiganiro n'abaterankunga, gusa abanyamuryango berekana impungenge zabo.
Umuyobozi
wa FERWAFA yahereye ku muterankunga bari mubiganiro ariwo Bralirwa, avuga ko
bagiranye ibiganiro kandi biteguye kuzerekana amasezerano uko azaba ameze mu
minsi iri imbere. Muri gahunda FERWAFA izagirana na Bralirwa, harimo kwamamaza
ku bibuga ndetse uru ruganda rukaba hafi amakipe kugeza ku mufana wo hasi kandi
byose bizakorwa hagamijwe inyungu z’abanyamuryango ba FERWAFA.
Bigeze
kuri iyo ngingo umuyobozi wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yatangaje ko biteye
impungenge muri ayo masezerano kuko ikipe abereye umuyobozi ifite undi muterankunga
kandi ukora bimwe na Bralirwa. Gusa FERWAFA yemeye ko mu biganiro bazagirana icyo
kibazo bazakirebaho.
Umuyobozi
wa FERWAFA kandi yakomeje avuga ku masezerano bazagirana n'ikigo cy'igihugu
cy'itangazamakuru RBA avuga ko bazakorana mu buryo bwa nunguke wunguke. Aha
abantu bazajya bamamaza kuri RBA binyuze mu mikino, FERWAFA izajya igira icyo
ibona na RBA yunguke.
Murenzi Abdallah arasaba ubushishozi ku masezerano ya FERWAFA
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC yazamuye ikiganza, abaza ikibazo ndetse afite impungenge ko uwo muterankunga RBA atagira Decoder bizatuma abantu bareba imikino ku buryo bworoshye kandi bishobora gutera igihombo ku makipe. Aha KNC yari atewe impungenge n'uko hari amakipe akura amikoro yayo ku bibuga mu gihe rero RBA yakerekana iyo mikino abantu benshi bakigumira mu rugo.
KNC atewe impungenge n'amafaranga bishyuzaga ku mikino
TANGA IGITECYEREZO