Umunyamakuru w'imikino ku gitangazamakuru cya KT Radio, Isaac Kuradusenge yambitse impeta umukunzi we Kayumba Sylvie anamusaba ko bazabana akaramata.
Kuri
uyu mugoroba tariki 16 Ukwagira 2020 i Nyamirambo, ni bwo Isaac Kuradusenge wigeze gukora kuri
Authentic Radio yasabye Kayumba Sylvie ko bakomezanya urugendo rw'ubuzima
kubera imico myiza yamusanganye.
Inyarwanda
iganira n'uyu munyamakuru w'imikino twamubajije impamvu yahisemo Kayumba
Sylvie atubwira ko yanyuzwe n'uko yamusanze, yagize ati "Tumaranye imyaka
irenga itatu kuko twahuriye ku rusengero twese dusengeraho Kicukiro. Kayumba
Sylvie Turaziranye cyane navuga ko amahitamo yanjye ashingiye ku bintu byinshi anyereka. Kayumba
Sylvie akunda ibyo nkora, ni umukobwa
ukunda abantu kandi akunda gusenga cyane muri rusange anyuze ibyifuzo
byanjye."
Ku
wa kane tariki 15 ni bwo Kayumba Sylvie yari yagize isabukuru y'amavuko nayo yaje
gutungura n'umukunzi we.
Isaac
Kuradusenge ni umunyamakuru ukora mu ishami ry’imikino ku binyamakuru bya KT Press ari byo Kigali Today ndetse na KT Radio, akaba yaranyuze no kuri Authentic
Radio.
Byabaye ngombwa ko Isaac yongera gusaba Kayumba Sylvie niba azamubera umufasha
Sylvie nawe ati "Ndabyemeye"
Impeta y'urukundo yari yahageze kare
Urukundo rumaze imyaka itatu
Sylvie akunda gusenga
TANGA IGITECYEREZO