RFL
Kigali

Ngoma: Abaturiye igishanga cy’umuceri cya Gisaya barasaba Akarere kubasubiza ubutaka bwabo batswe bukaba buhingwamo n’abandi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/10/2020 19:39
1


Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Ngoma, bafite imirimo yegereye igishanga cya Gisaya barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubasubiza metero 10 z’ubutaka bwabo batswe zigahabwa abahinzi b’umuceri muri iki gishanga bagize Koperative Kokirigi, ntibazikoreshe ibyo zigenewe.



Mu kiganiro n’aba baturage batswe izi metero 10 ku mirima yabo igahabwa abagize iyi koperative, mu marira menshi avanze n’agahinda batangarije umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko bababajwe n’akarengane bakorewe n’umurenge wa Gashanda uyoborwa na Buhiga Josue wabatse igice kinini cy’imirimo yabo bavuga ko bafitiye n’ibyangombwa basorera igahabwa abagize koperative Kokirigi ngo bayikoreshe nk’ububikobw’ifumbire, barangiza bakayihingamo imyaka isanzwe.

Aba baturage kandi bagaragaje akarengane bakorewe bavuga ko batari bakwiye kwakwa imirima yabo ngo ihabwe abandi kandi yari yaranyujijwemo n’umuyoboro munini w’amazi. Ibi bakabifata nk’akarengane bakorewe.

Umwe mu bo twaganiriye kuri iki kibazo utifuje ko izina rye rijya hanze yavuze ko basaba ubuyobozi kubarenganura bagasubizwa metero zabo kuko bazifitiye ibyangombwa basorera. Uyu muturage yibaza ukuntu ubutaka busorerwa n’abantu babiri umwe afite icyangombwa undi ntacyo.

Yagize ati”Mu by’ukuri baraduhohoteye, ubwa mbere banyujije imiyoboro mu mirima yacu ubwa kabiri baraza batwara metero 10 ngo bagiye kuziha abagize koperative Kokirigikugira ngo bazatunganyirizemo umusaruro wabo. Icyatubabaje rero ni uko wasangaga ibyo bahakorera bihabanye n’ibyo twabwiwe.

Badukuye mu mirima yacu, nabo bayihingamo ibigori, imyumbati n’ibindi kandi natwe ari byo twahingagamo ku buryo twabifashe nko kutunyaga. Mubatubwirire baduhe uburenganzira ku butaka bwacucyangwa bukoreshwe icyo babutwakiye kandinibatwegere tuganireariko bareke gutwara ibyacu gutyo gusa”.

Mu kiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashanda, Buhiga Josueyabwiye InyaRwanda.com ko metero 20 uvuye ku gishanga aba ari iza Leta, gusa ngo abaturage ntibabyumva. Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko agiye gukurikirana iki kibazo neza, yasanga hari umuturage warengerewe kuri izo metero cyangwa ubutaka bukaba bukoreshwa ibitajyanye akabikemura.

Yagize ati”Abaturage baturiye kiriya gishanga ntibarumva neza itegeko rigenga ziriya metero batswe kandi nta kuntu tutaganiriye nabo kuri iki kibazo. Ubusanzwe twababwiye ko metero 20 uvuye ku gishanga aba ari iza Leta gusa ntabwo baba bashaka kubyumva. Tugiye kubikurikirana nidusanga hari umuturage warengerewe ubutaka bwe turabikemura gusa bumve ko tubitayeho”.

Uyu muyobozi yavuze ku kibazo aba baturage babagejejeho cy’uko ubu butaka batswe bwaba bukoreshwa ibindi, bugahingwamo imyaka nabo bahingagamo, abasubiza muri aya magambo “Umuturage uri muri koperative yemerewe guhinga ubwo butaka ariko nawe akabuhingamo ibyagenwe na koperative. Haramutse hari abatatiriye nabyo twabikemura tukabishyira ku murongo”.

Ku bijyanye no kuba abaturiye Umurenge wa Rurenge bo bataratswe izo metero ziteganywa kandi nabo begereye igishanga, Gitifu Josue yasobanuye ko impamvu ari uko uyu murenge utuwe n’abavuye Tanzania mu rwego rwo kubafasha bakaba bakibatije.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twageregeje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Ngoma kuri Telefone ngendanwa ntitwamubona ariko turacyagerageza kugira ngo twumve icyo avuga kuri iki kibazo. Gisaya ni igishanga giherereye mu murenge wa Gashanda, Akagari ka Giseri, umudugudu wa Nyagitabire ho mu karere ka Ngoma.


Abaturiye igishanga cy’umuceri cya Gisaya barasaba Akarere ka Ngoma kubasubiza ubutaka bwabo batswe bukaba buhingwamo n’abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KALISA3 years ago
    Uyu mugabo ngo ni gitifu BUHIGA JOSUE ntabwo ashoboye kuyobora umurenge. Yazanwe GASHANDA avuye MURAMA ariko abaturage bari baramurambiwe kubera kubahohotera no kurya ruswa. yahombeje KOREMU none akomeje kubuza amahoro abaturage. ubutaka leta itwara ni metero 20 ziri kugishanga gikomye kidahingwa n'ibiyaga. none iki gishanga kirahingwa. wumva abaturage batarengana? uyu Gitifu ni umunyamanyanga n'igisambo nuko akomeza kurengerwa na KANAYOGE ALEX gitifu w'akarere w'igisambo nkawe. mayor NAMBAJE ni umugabo mumuvugishe azarengera abaturage





Inyarwanda BACKGROUND