RFL
Kigali

Nigeria: Igihugu rukumbi ku mugabane wa Africa cyangiwe amahirwe yo guhabwa Visa zo muri Amerika za 2022

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:16/10/2020 16:38
0


Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko abaturage bo muri Nigeria batari mu bemerewe gusaba kubona Visa yo muri Amerika ya 2022 igendeye ku rutonde yashyize ahagaragara.



Aya makuru amenyekanisha amabwiriza ya gahunda y’itangwa rya visa ku bimukira mu mwaka wa 2022,  yatangajwe ku munsi w’ejo hashize ku wa kane tariki 15 Ukwakira 2020 anyuzwa ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.

Inyandiko ikaba ivuga ko abaturage ba Nigeria ari bo Banyafurika bonyine batemerewe kugira uruhare muri gahunda ya visa y’umwaka wa 2022, impamvu itangazwa ikaba ari uko abenegihugu bo muri Nigeria barenga ibihumbi 50 bimukiye muri Amerika mu myaka 5 ishize.

Ibindi bihugu biri mu cyiciro kimwe n’icya Nigeria harimo: Bangladesh, Brezil, Canada, Ubushinwa (harimo na Hong Kong), Colombia, Repubulika ya Dominikani, El Salvador, Guatemala, Haiti, Honduras, Ubuhinde, Jamaica, Mexico, Pakistan, Philippine, Koreya y’Epfo, Ubwami bw’Abongereza (usibye Ireland y’Amajyaruguru) na Vietnam. 

Impamvu abenegihugu b’ibi bihugu tubonye haruguru batemerewe Visa yo muri Amerika ni uko abagera ku bihumbi 50,000 baturuka muri ibi bihugu ubu ari abimukira muri Amerika.

N’ubwo abakomoka mu bindi bihugu biri ku mugabane wa Africa bemerewe gusaba Visa yo muri Amerika, inyandiko yasobanuye ko abantu bavukiye mu duce twatanzwe mbere y’ukwezi kwa Kamena umwaka w’i 1967 na Isiraheli, Jordan, Siriya na Misiri hari ikiguzi bagomba gutanga.

Inyandiko kandi ivuga ko abasaba gutoranywa muri gahunda yo guhabwa visa bagomba kuba bujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe kubona visa. Ikomeza ivuga ko, Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ya Amerika igena abatoranywa binyuze mu makuru bakura kuri mudasobwa nta kihariye bagendeyeho. 

Hanyuma, abatoranyijwe bakagenda bahabwa visa zitandukanye aho boherezwa mu duce dutandatu tunyuranye. Inyandiko kandi yerekana ko nta gihugu na kimwe gishobora kwakira hejuru ya 7% ya DVs iboneka mu mwaka umwe.

Src: nairametrics.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND