RFL
Kigali

Exclusive: Anita Pendo yatangaje ko 'Couple' ya Butera Knowless na Clement ikwiriye igihembo kuko ariyo ihiga izindi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/10/2020 12:02
1


Umunyamakuru wa RBA, umushyushyarugamba akaba n'umu DJ, Anita Pendo, yadutangarije ko akurikije uburyo Knowless na Clement bitwara mu bwamamare bwabo, bakabyitwaramo neza bakita ku rugo rwabo neza ndetse n'ibikorwa byabo by'umuziki bigatera imbere, asanga ari yo couple ya mbere mu Rwanda mu bantu b'ibyamamare.



Anita Pendo twagiranye ikiganiro cyihariye ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano yo kuba 'Brand Ambassador' wa Petersbakers imaze kuba ubukombe mu gukora cake z'agatangaza, aya masezerano akaba azamara umwaka. Aganira na InyaRwanda Tv, Anita Pendo yadutangarije byinshi twitsa ku myidagaduro benshi bamumenyereyemo, avuga ku buzima bwe bwite anadutangariza Couple ya mbere mu byamamare byo mu Rwanda.

-Inkuru wasoma: Amata abyaye amavuta! Anita Pendo yagizwe 'Brand Ambassador' wa PetersBakers-AMAFOTO+VIDEO

Yashimagije couple ya Knowless na Clement avuga ko ari umuryango ubanye neza bitandukanye n’uko benshi basanzwe bazi imibanire y’ibyamamare bibana nk’umugabo n’umugore. Uyu mubyeyi wabyaranye na Ndanda wahoze ari umuzamu w’ikipe ya AS Kigali abana babiri ariko bakaba batabana kugeza uyu munsi, twamubajije niba ateganya kwibaruka abandi bana mu gihe kiri imbere.

Mu gusubiza iki kibazo, Anita Pendo yabanje arimyoza, akubita igitwenge, avuga ko byashoboka aramutse abonye uwo bamubyarana. Yagize ati; “(…..) Nimbanze mbone uwo tumubyarana [ahahahahahahahaha]”. Twmubajije niba bitashoboka kongera kubyarana na Ndanda babyaranye abana babiri ariko ubu bakaba batabana, asubiza agira ati; “Ibyo ba ubiretse man”. Yongeye guseka avuga ko byose ari gahunda z’Imana ari na zo ategereje.

Ndanda na Anita Pendo babyaranye abahungu 2 ariko ntibabana

Mu bindi yagarutseho mu kiganiro twagiranye, twamubajije couple yishimira cyane mu mboni ze, ni ko gushimagiza uburyo couple ya Knowless na Clement, ari umuryango w’intangarugero ubanye neza ugereranije n'uko benshi basanzwe bazi imibanire y’ibyamamare bibana nk’umugabo n’umugore. Yanavuze ko iyi couple ikwiriye igihembo nka couple ihiga izindi z'ibyamamare nyarwanda mu kwitwara neza.

Anita Pendo yagize ati ”Kuba bombi ari ibyamamare bakamenya uko bitwara muri ubwo bwamamare, bakabihuza no kumenya ibijyanye n’urugo n’ubucuruzi hahahahaha bariya bantu bakwiye Award’’. Menya ibindi byinshi Anita Pendo yabavuzeho unakurikirane ikiganiro cyose kiryoshye mu buryo bw’amashusho munsi gato.


Ndanda yagiye ashimira Imana yamuhaye abana yabyaranye na Anita


Anita Pendo abona couple ya Knowless na Clement ikwiriye igihembo kubera uko ibanye

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANITA PENDO


VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda Tv








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamaliza nicky3 years ago
    Ntitarusha iya tomclose na tricia





Inyarwanda BACKGROUND