RFL
Kigali

Waba uzi akamaro k'udufuka duto tuba ku myenda y'amakoboyi tuzwi nka 'nanga amadeni'?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/10/2020 13:55
0


Ushobora kuba utibazaga impamvu imwe mu myenda y’amakoboyi (cow boy) igira udufuka duto tw’imbere, biranashoboka ko hari uwajyaga abyibaza bikamuyobera ariko uyu munsi uramyenya impamvu yabyo.



Abantu benshi bibaza icyo umufuka muto w’imbere umaze ku myenda y’amakoboyi (jeans) gusa bamwe bavuga ko washyizweho kugira ngo babikemo ibiceri cyangwa se utundi tuntu tw’ingenzi duto ariko ntabwo ari byo.

Amateka y’utu dufuka duto yatangiye mu myaka 200 ishize kuko haba ku bagore cyangwa ku bagabo aka gafuka gato kagombaga kuba kariho, impamvu yatwo rero ni iyi ikurikira nubwo uyu munsi dusa n’aho nta kamaro tugifite.

Uwahimbye utu dufuka tw’imbere ku myenda ikunzwe n’abantu bo kuri iki gihe, azwi ku izina rya Levi Strauss, iyi myenda kandi ngo yari ifite n’uburyo ituma umuntu adasura ngo byumvikane.


Utu dufuka duto rero twari twaragenewe gushyirwamo amasaha mato yo mu mufuka, iyi saha wayishyiraga muri ka gafuka neza igakwiramo ku buryo nta mwanya usigara aha kwari ukugira ngo mu gihe aba bantu bari mu masiganwa ku mafarasi, ya saha itava mu mufuka igatakara.


Ikindi kandi ni uku muri icyo gihe uburyo bwo kwambara isaha ku kuboko bwari butaraza, byumvikane rero ko utu dufuka duto twari twaragenewe gushyirwamo isaha ntoya ingana natwo mu myaka 200 ishize.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND