RFL
Kigali

Juda Muzik yasohoye indirimbo nshya nyuma yo gutungurana kuri Youtube bagateguza izasohoka mu 2021-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2020 11:09
0


Itsinda rya Juda Muzik ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “Ntuzarira”, ni nyuma y’uko bakoze agashya kuri shene yabo ya Youtube bagateguza indirimbo yabo izasohoka muri Mutarama 2021.



“Ntuzarira” ni indirimbo y’urukundo y’abantu babiri, aho umwe muri bo yizeza mugenzi we ko atazigera amubabaza, kandi ko icyizere cy’urukundo kizakomeza kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Ntuzarira” agaragaramo umunyarwenya Prince uri mu bagezweho ndetse na Producer the Major wo mu itsinda rya Symphony Band wayikoze.

Ni indirimbo isohotse mu gihe iri tsinda rya Juda Muzik riherutse kurarika indirimbo yabo nshya yitwa “Ibyacu”.

Iri tsinda ryakoze ibizwi nka “Premiering” aho umuhanzi ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, igihe indirimbo ye izasohokera.

‘Ibyacu’ ni indirimbo ivuga ku bantu bashaka kudobya umubano w’abakundana, ariko ntibabigeraho kuko ba nyirubwite bakomeza gushimangira urwo bakundanye n’inzira iharuye binjiyemo.

Iyi ndirimbo izasohoka ku rubuga rwa Youtube ku wa 25 Nzeri 2021, mu gihe ku mbuga zisanzwe zicururizwaho umuziki iriho.

Iri tsinda ryamenyekanye mu 2017 binyuze mu ndirimbo bise “Biramvuna” rigizwe n’abasore babiri Mbaraga Junior Alex ukoresha izina rya Junior ndetse na Ishimwe Prince ukoresha izina rya Darest mu muziki.

Bazwi mu ndirimbo zirimo “Biramvura”, “In Love” bakoranye na Uncle Austin, “Rugende”, “Bitinde”, “Burundu” n’izindi nyinshi.


Mbaraga Junior Alex uzwi nka Junior wo mu itsinda rya Juda Muzik yasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise "Ntuzarira"

Ishimwe Prince uzwi nka Darest umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik ryamenyekanye kuva mu 2017

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTUZARIRA" Y'ITSINDA JUDA MUZIK

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND