RFL
Kigali

Dj Marnaud yasohoye indirimbo "Bahabe” yakoranye na Bushali yari imaze imyaka ibiri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2020 9:48
0


Mugisha Gatera Arnaud [Dj Marnaud] ufatwa nka nimero ya mbere mu ba Dj mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Bahabe” yakoranye n’umuraperi Bushali yabonyeho ubuhanga bwihariye.



Marnaud yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2020, yumvikanamo arapa byatunguye benshi bavuze ko ari umuhanzi w’umuhanga ukwiye gukomeza gushyigikirwa.

"Bahabe" ni imwe mu ndirimbo nshya zigize Album ya mbere y’uyu muhanzi ubifatanya n’umwuga wo kuvangavanga imiziki. Iyi Album izaho iriho indirimbo nyinshi nk'uko bitangazwa na Marnaud.

Yabwiye INYARWANDA ko ageze kure atunganya iyi Album izaba iriho indirimbo ze bwite, izo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.

Ngo abantu bakwiye kwitega ibintu bishya nk’umurongo wihaye wo kugaragaza ko umuziki w’u Rwanda wateye imbere ari nabyo we na Bushali baririmbye muri iyi ndirimbo “Bahabe”.

Dj Marnaud yavuze ko yahisemo ko Bushali bakorana iyi ndirimbo, kuko ari umuhanzi w’umuhanga kandi ufite igikundiro cyihariye.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo batangiye kuyikora mu 2018, ntibahita bayisohora bitewe n’uko yagiye agira akazi kenshi no kuba barabanje kuyitondera kugira ngo izanogere benshi.

Ati “Bushali ni umuhanzi w’umuhanga n’iyo mpamvu twakoranye…Indirimbo ni nk’ifunguro urategura, urayikora, ukagira ibyo ugenda wongeramo. Uretse ko yanatinze bitewe n’uko nagiye mba ‘busy’ ukuntu’."

Dj Marnaud yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ze yise ‘Intro’,’Boku’, ‘Ribuyu’ n’izindi. Ni mu gihe Bushali ari umwe mu bahanzi bagize igikundiro babicyesha injyana nshya ya Kinyatrap.

Uyu muhanzi aherutse gusohora Album yise "Ibihe birindwi" iriho indirimbo 15 inyinshi zikaba ari izo yakoranye n'abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Ice Nova, Kivumbi, Magnom wo muri Ghana.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye yise "Bahabe" yakozwe na Serge Girishya yunganiwe na Yannick Lii n’aho amajwi yatunganyijwe na Davydenko umaze gukora nyinshi mu ndirimbo z’uyu muhanzi.

Umuraperi Bushali yaririmbye mu ndirimbo "Bahabe" y'umuhanzi akaba n'uvungavanga umuziki Marnaud

Dj Marnaud yavuze ko iyi ndirimbo "Bahabe" yari imaze imyaka itegurwa, ndetse ko iri kuri Album ya mbere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BAHABE" YA DJ MARNAUD YAKORANYE NA BUSHALI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND