RFL
Kigali

Abashakanye gusa: Dore iby'ingenzi abagabo b'abatangizi mu gutera akabariro birengagiza byatuma bigenda neza

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:16/10/2020 10:33
0


Abahanga mu kubaka urugo bagaragaza ko kugira ngo umugabo abashe gutera akabariro neza bishingira ahanini ku kwigirira icyizere. Si no muri iki gikorwa gusa kuko no mu buzima busanzwe kwizera ko hari icyo ushoboye bituma ugera kure mu byo ukora.



Igikorwa cyo gutera akabariro rero si igikorwa gikorwa n’umuntu umwe kuko ni abantu babiri bombi baba bakeneye inyungu muri icyo gikorwa. Ibi bisaba ko habanza kubaho ihuriro ry’amarangamutima hagati yabo kugira ngo bize kugenda neza.

Hari n’ibindi bintu bya ngombwa bisaba kugira ngo umuntu abashe gukora iki gikorwa neza ku buryo nawe avuga ati ‘ndumva shoboye’;

• Ubushobozi bwawe bwo kubasha kwiyinjiza mu mutima w’undi muntu.

• Ubushake ufite bwo kwiga no kwakira ibyo utari uzi.

• Ubushake wifitemo bwo kwigisha undi muntu ibyo ukunda.

• Ubushake bwawe bwo kugerageza ibintu bishya utari uzi neza cyangwa utamenyereye.

Iyo ushaka kugera kure mu gikorwa cyo gutera akabariro wigirira icyizere kandi ukirinda kwicira imanza igihe wumva bitagenze neza, ahubwo ugashyira imbere kwiga ibishya.

Ibi ugomba kwiga ushobora kubiganira n’umugore wawe haba muri muburiri cyangwa no hanze yabwo. Ushobora kandi kuganira n’abandi bakubanjirije. Ni ukuvuga ko kuba uri mushya muri iki gikorwa bikwemerera guca bugufi ukiga kandi bukebuke biraza.

Iyo uteye intambwe ukava mu bitekerezo byo kumva ko ntacyo ushoboye ukagera aho kwiyakira ku bushobozi ufite, biguha n’umutima wo kwiga no kuvumbura ibishya muri iki gikorwa. Umubiri w’umugore mubana ni mugari ku buryo hari ibyo ugenda uwumenyaho bishya binagenda bituma murushaho gutera imbere muri iki gikorwa.

Ugomba kumenya ko hari abandi bantu bafite icyo bazi kungingo y’akabariro kukurusha, ukemera kubabera umunyeshuri usoma ibitabo banditse, inkuru zitandukanye banditse, amashusho bagiye batangaza n’ibindi byagufasha kugira icyo wiga munyandiko zabo.

Ikirenze ku kwiga rero, ugomba gukomeza kwiyemeza gushyira mu bikorwa ibyo bishya uba wize ugamije ko umubano cyangwa urukundo rwawe n’uwo mwashakanye rutera imbere. Inzira nyayo ituruka ku kwemera intege nke zawe, igakomereza mu kwemera kwiga ibyo utazi, ikarangirira mu iterambere wifuzaga kugeraho kuri iyi ngingo.

Src: news.phxfeeds






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND