RFL
Kigali

Jay Polly yagaragaje umukunzi mushya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2020 8:51
0


Umuraperi uri mu bakomeye mu Rwanda Tuyishime Joshua uzwi kandi Jay Polly yerekanye ifoto y’umukobwa bigaragara ko ari we yasimbuje umugore we wa kabiri Uwimbabazi Sharifa baherutse gutandukana.



Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2020, Jay Polly yifashishije urukuta rwe rwa instagram ashyiraho ifoto imugaragaza ari kumwe n’uyu mukobwa atavuzeho byinshi, uretse amazina ye gusa. 

Uyu muhanzi uherutse mu Mujyi wa Dubai mu gitaramo, yarengejeho amagarambo agaragaza ko umutima we unyuzwe n’urukundo rushya yinjiyemo nyuma y’igihe ukomerekeje n’uwo babyaranye.

Ibihe arimo yabigereranyije no kuva mu icuraburindi ukabona umwucyo, uri ahirengeye. Ati “Ni ukuva mu icuraburindi ujya mu rumuri rwuzuye.”

Ku rukuta rwa instagram, uyu mukobwa akoresha amazina ya Kessy Kayonga96, aho akurikirwa [Followers] n’abantu 1,170 amaze gushyiraho ‘post’ 24 mu gihe akurikira [Following] abantu 492.

Kessy avuga ko atewe ishema no kuba ari Umunyarwandakazi, kandi ko “ndahuze kuko ndi gushaka uko nakwiteza imbere”.

Uyu mukobwa avuga ko Kenya ari Igihugu cya kabiri akunda, kandi ko yigeze gutakaza konti ye ya Instagram y’umwihariko.

Ifoto imuranga kuri instagram ye, yicaye ku intebe y’ibara ry’umutuka (nka zimwe zo mu kabari), amaguru yayazamuye ku rukuta, yambaye akajipo kagaragaza amatako, inkweto z’umukara anafite umusatsi muremure, acyebutse ahanga ijisho muri camera.

Jay Polly yerekanye umukunzi mushya nyuma y’uko mu kwezi gushize uwari umugore we Uwimbabazi Sharifa yerekanye ko umugabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamaze kumwambika impeta.

Icyo gihe Uwimbabazi yavuganye na INYARWANDA, ku butumwa bugufi, avuga ko ahuze ko nabona umwanya atumenyesha, ariko mu nshuro zose zakurikiyeho ntiyongeye kwitaba telefoni.

INYARWANDA kandi yagerageje kuvugisha Jay Polly ntibyakunda, telefoni ye yari ku muromgo ariko ntabwo yayitabaga.

Ni umugore wa Gatatu Jay Polly azaba ahaye ikaze mu mutima we, urukundo rwe na Kessy ni ruramba!


Umuraperi Jay Polly yifashishije instagram ye yerekanye umukunzi mushya witwa Kessy Kayonga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND