RFL
Kigali

Producer S2Kizzy wakoze ‘Tetema’ yakubiswe, studio ye irangizwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2020 16:57
0


Producer S2Kizzy wakoze indirimbo ‘Tetema’ ya Diamond Platnumz na Rayvanny yakubiswe mu buryo bukomeye we n’abandi bantu bari kumwe muri studio ye yangijwe n’abantu bataramenyekana.



Ibi byabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, nk’uko byatangajwe na Producer S2kizzy yifashishije urukuta rwe rwa Instagram.

Yavuze ko yatewe n’abantu atigeze amenya kandi ko bari bambaye nk’abashinzwe umutekano muri Tanzania. Yanditse kuri instagram akukirwaho n’abarenga ibihumbi 522, avuga ko ababajwe n’ibikorwa by’ubunyamaswa yakorewe.

S2kizzy avuga ko uretse we, abagore bari kumwe muri iyi studio bahohotewe mu buryo bukomeye ndetse basabwa gukuramo imyenda.

Ati “Studio yanjye yatewe n’abantu bataramenyekana, ndakubitwa banangiza ibikoresho. Abateye bari bambaye nk’abashinzwe umutekano bambaye ‘mask’ mu maso.”

“Muri studio, harimo abantu nabo bakubiswe nk’ibisambo; abagore bategekwa gukuramo imyenda, barakubitwa banakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa.”

Uyu musore yavuze ko ababajwe no kuba iterambere ari guharanira nk’umwe mu rubyiruko hari abashaka kurikoma mu nkukora. Yavuze ko abantu benshi babyuka bajya gushakisha “ariko bagacibwa intege n’ibintu kenshi umuntu aba atagizemo uruhare.”

Inshuti ze n’abandi bamwihanganishije nyuma y’iki gitero yagabweho, bamubwira ko akwiye gushakisha ubutabera.

Mu 2019, uyu musore yahawe imodoka n’umuhanzi Rayvanny nyuma y’uko amukoreye indirimbo 'Tetema' yakunzwe.

Uyu musore yakoreye indirimbo abahanzi bakomeye barimo Vanessa Mdee, Lulu Diva, Mimi Mars, Diamond, Rayvanny, Joh makini, G Nako, Jux, Darassa, OMG, Country Boy, Lord Eyez, Nikki wa Pili n’abandi.

Indirimbo ‘Tetema’ yarambitseho ibiganza ya Rayvanny na Diamond, yaciye uduhigo mu bihe bitandukanye. Ndetse imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 49 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo zahaye igikundiro aba bahanzi, utarayibyinnye yarasibye!

Producer S2Kizzy yatangaje ko yatewe n'abantu bataramenyekana bangiza studio ye, arakubitwa n'abagore bari kumwe nawe barahohoterwa

Muri Gicurasi 2019, Rayvanny yahaye imodoka S2Kizzy ku bw'indirimbo y'amavuta yamukoreye we na Diamond

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TETEMA' YA RAYVANNY NA DIAMOND

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND