RFL
Kigali

Mr Hu waretse Hip Hop akinjira muri Country kubera guhemukirwa na Jay Polly yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye 'Rukundo'-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/10/2020 12:55
0


Iyi ndirimbo nshya 'Rukundo' ya Mr Hu yiganjemo amagambo y’urukundo, amashusho yayo yashyize hanze akoze mu buryo bwisanisha neza n’indirimbo za kera zifite umwihariko wo kudasaza zagiye zikorwa n’ibyamamare ku Isi mu njyana ya Country.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com Mr Hu yavuze ko iyi ari indirimbo ye ya gatanu ashyize hanze mu buryo bw’amashusho, ahishura ko ikimuraje ishinga atari ukwamamara cyangwa se kumenyekana ahubwo ari ugukora umuziki w'ibihe byose. Ati ”Ntacyo bitwaye kuba ntaramenyekana, intego ni ukubaka umuziki kandi udasaza ku buryo no mu myaka ijana bazajya bawumva”.

Mu mashuhso y’iyi ndirimbo hagaragaramo umukobwa wambaye ingofero y’urugara n’ikabutura ari kumwe na Mr Hu nawe yambaye ikote n’ingofero y’urugara ahantu mu biti. Iyi ni imyambarire y'abitwa aba Cowboys, aba bakaba ari aborozi bo mu Burengerazuba bwa Amerika batumye injyana ya Country music yamamara ku Isi.

Nk'uko amateka abigaragaza, ubusanzwe iyi njyana yari iy'Abanyafurika hanyuma mu gihe cy’ubukoroni ubwo Abanyafurica bajyanwaga gukoreshwa imirimo y’ubucakara muri Amerika, baza kuyibiba barayimenyekanisha ndetse barayiyitirira.


Aha hari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo RUKUNDO yamaze kujya hanze

Mu nkuru duherutse kubagezaho yagarukaga ku buhamya bwa Mr Hu (Reba hano iyo nkuru) watangiye umuziki ari umuraperi nyuma akaza kureka Hip Hop kubera guhemukirwa na Jay Polly yafataga nk’ikitegererezo muri iyi njyana. Uyu muhanzi muri iyi nkuru yari yavuze ko agomba gukora ibishoboka akereka abazungu ko iyi njyana yahoze ari iy'Abanyafurika kandi izakomeza kuba iyabo. Afite intego yo kumenyekanisha injyana ya Country mu Rwanda akanayimenyekanisha ku rwego rw’Isi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO RUKUNDO

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MR HU









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND