Mu buzima bwa buri munsi hari igihe umuntu arwara indwara ikaba yananirana kuvurwa, bikageraho umuntu asigara aribwa gusa ategereje gupfa. Mu gihugu cy’u Buholandi bemeje ko abana bari hagati y’umwaka 1 na cumi n’ibiri bafite ikibazo cyo kurwara indwara idakira, bafashwa gupfa mu gihe babisabye.
Mu busanzwe kuba umuntu yakwemererwa gupfa bizwi nka 'Euthanasia' mu gihugu cy’u Buholandi bisanzwe byemewe, gusa ku bantu bafite hejuru
y’imyaka 12.Kuri ubu igihugu cy’Ubuholandi cyamaze kwemeza ibyo kubana bafite
hagati y’Umwaka n’imyaka 12 igihe
babisabye.
Nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko Kuwa
kabiri, Minisitiri w'ubuzima Hugo de Jonge yavuze ko iyo mpinduka mu mategeko
izarinda abana bamwe "kubabara mu buryo butakwihanganirwa kandi burimo
gutakaza icyizere".
Kuri ubu igihugu cy’Ubuholandi cyemeje ko mu gihe ababyeyi
hamwe n’umwana bemeje kandi bakanabisinyira ko byakorwa ku mwana uri hagati y’Umwaka
n’imyaka 12 byakorwa ntakibazo.Si abagusa kuko mu Buholandi amategeko yemera ko
abana b'impinja bafite kugeza ku mwaka umwe bafashwa gupfa, ariko ababyeyi
bamaze kubyemera.
Kuri ubu nyuma yuko iritegeko ryemejwe Minisitiri de Jonge
yavuze ko agiye kwandika amabwiriza mashya agenga ikorwa rya 'euthanasia'.Yavuze
ko ubushakashatsi bw'impuguke bwari bwaragaragaje ko hacyenewe gukorwa
impinduka.
Mu ibaruwa yandikiye inteko ishingamategeko, Bwana de Jonge yagize ati:"Ubushakashatsi bugaragaza ko abaganga n'ababyeyi bacyeneye ko harangizwa ubuzima bw'abana barwaye indwara idakira, bababaye mu buryo butakwihanganirwa kandi burimo gutakaza icyizere..."Yongeyeho ko ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abana barenga gato batanu n'abana bagera ku 10 buri mwaka bazajya bagerwaho n'iyo mpinduka mu itegeko.
Bwana de Jonge yakomeje avuga ko amategeko akoreshwa ubu bidacyenewe
ko ahindurwa.Ariko ko abaganga bazasonerwa gukurikiranwa mu nkiko kubera
gukorera umuntu 'euthanasia' yemejwe kandi uwo muntu ari muri iki cyiciro
cy'imyaka.Cyo kimwe n'uko bimeze ku bana bafite hejuru y'imyaka 12, icyemezo
cy'ababyeyi kizajya gicyenerwa no kuri iyi mpinduka mu itegeko iteganyijwe.
Umurwayi agomba no kuba "ababaye mu buryo butakwihanganirwa kandi buhoraho" ndetse abaganga batari munsi ya babiri bagomba kuba bemeje ko afashwa gupfa. Kuva mu mwaka wa 2002, 'euthanasia' no gufashwa kwiyahura byemewe n'amategeko y'Ubuholandi, ndetse n'Ububiligi bituranye bwarabikurikije mu mezi yakurikiyeho muri uwo mwaka.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO