RFL
Kigali

Namibiya: Ibyo utamenye ku bwoko bwakiriza abashyitsi kurazwa n'abagore

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:14/10/2020 20:03
0


Mu gihe ubusanzwe iyo umushyitsi agusuye umwakiriza icyo kunywa, icyo kurya cyangwa mukaba mwanaganira gusa, muri Namibiya ho umushyitsi yakirwa ahabwa umugore kugira ngo ararane nawe.



Ku bagabo bo muri iki gihugu, imibonano mpuzabitsina si ikintu bagira ubwiru cyane ngo usange ameze nka ba bandi baba bavuga bati ‘ku mugore wanjye ndavuna’.

Ibi rero byihariwe n’abo mu bwoko bw’aba Ovahimba na Ovazimba buherereye mu Majyaruguru ya Namibia. Kuri bo ngo kugira ngo umushyitsi yishime kandi abe yakiriwe neza ni uko ahabwa umugore wo muri urwo rugo bakararana.

Ibi byumvikana nk’ibidasanzwe kuko ubundi abagabo barema ikimeze nk’umupaka cyangwa nyirantarengwa ku bagore babo, dore ko abenshi usanga no mu rukundo yaragiye akimariramo umugore we akamuha umutima we wose ku buryo ntawundi ukwiye kwitambika mu rukundo rwabo, byagera ku gitsina byo bikaba akarusho.

Gusa na none iyo urebye ku isi usanga abantu bose baramenyereye imico yabo baba barakuze bigana ku bisekuru byabo kandi ugasanga buri wese aranezerewe kurwe ruhande.

Kuri ubu bwoko bwo muri Namibia bo, kugira ngo umugabo yereke mugenzi we ko amwishimiye ndetse ko amuhaye ikaze iwe, ni uko amuha umugore we bakamarana iryo joro.

Mu gihe uwo mushyitsi cyangwa iyo nshuti iri kumarana igihe n’uwo mugore, umugabo we yigira kuryama mu kindi cyumba. Mu gihe inzu yabo yaba ari ntoya atabona ahandi arara, biba ngombwa ko ajya kurara hanze. 

Ni umuco benshi batavugaho rumwe ariko kuri aba ba Ovazimba n’aba Ovahimba bo baba batewe ishema nabyo. Ibi bikunze kwitwa ‘wife-swapping’.

Src: winnaijatv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND