RFL
Kigali

Inkuru mpamo z’urukundo zirindwi zishimangira ko urukundo nyarwo rukiriho

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:14/10/2020 21:43
9


Urukundo ni kimwe mu bintu bitanga ibyishimo, ariko ibi byishimo ni wowe ubitanga bikakugarukira. Bamwe mu bakundana bahura n’ibigeragezo bakihutira gutandukana bumva ko ibyabo birangiye ariko burya biba bigishoboka. Iyi nkuru iragaruka ku nkuru mpamo zirindwi z’abakundanye mu bihe bigoye, cyangwa hakabamo imbogamizi zari zikomeye.



1. Urukundo nyakuri ntirugira gitangira

Umuhungu w’umukene wahoraga yigunze witwa Pradyumna Kumar Mahanandia yagiye kwiga mu ishuri ry’ubugeni ryo mu Buhinde ‘College of Art’ riherereye mu mujyi wa New Delhi.

Kubera ko uyu muhungu yari umuhanga mu gushushanya abantu bamugannye ari benshi bamusaba ko abashushanya. Umwe muri bo ni Charlotte Von Schedvin, warimo mu karuhuko mu Buhunde.

Bidatinze barakundanye baranashyingiranwa. Charlotte yasubiye iwabo muri Suwede. Uyu mukobwa yashatse kwishyurira itike y’indege uyu musore ngo bajyane muri Swede, umusore aranga avuga ko itike azayishakira.

Umwaka wose warangiye atabasha kwizigamira aya mafaranga. Agurira ibyo atunze byose, abonamo make ayagura igare. Araryurira afata umuhanda anyura muri Afghanistan, Iran, Turkey, Bulgaria, Yugoslavia, Germany, Austria, na Denmark yinjira muri Swede akoresheje amezi 4 n’ibyumweru bitatu.

Ubu bamaze imyaka 40 babana nk’umugore n’umugabo mu gihugu cya Suwede, bagize umugisha wo kubyara abana babiri. Pradyumna yahindutse umunyabugeni kimenyabose ndetse ni na ambasaderi w’umuco.

Iyo abajijwe ku nzira igoye yanyuzemo ngo agere ku mukunzi we, agira ati “Nakoze icyo nagombaga gukora. Nta mafaranga nari mfite, kandi nagombaga kumubona. Nanyonze igare kubera urukundo ariko sinigeze kunda kunyonga igare. Biroroshye”.

2. Urukundo nyakuri ntirureba imyaka

Seribia, mu 1946, Anna na Boris bari bamaze iminsi itatu bashyingiranywe ubwo Boris yajyaga kuri misiyo ya gisirikare. Anna n’umuryango we barahunze, aburana n’umugabo we buri umwe amara imyaka myinshi ashaka undi.

Imyaka imaze kuba myinshi buri umwe yashyingiranywe n’undi mukunzi ariko bombi ntibibagirwa urukundo rwa mbere.

Anna agize imyaka 60 umunsi umwe bombi basuye akagi k’iwabo bahurirayo mu buryo bw’impanuka. Boris amubonye yiruka amusanga anavuga mu ijwi rirenga ati “Mukunzi wanjye nari nkigutegereje. Mugore wanjye, Mugore wanjye”. Bahise bongera baribanira nk’umugore n’umugabo.

2. Urukundo rw’impanuka rubaho

Nacho Figueras ni umwe mu bacuranzi ba gitari. Umunsi umwe yarabutswe umukobwa witwa Delfina Blaquier iwabo muri Argentina bombi bakiri mu bugimbi n’ubwangavu. Umusore yahise abona ko Delfina ari we mugore we atangira kumukurikira.

Buri munsi yarakoraga bwakwira agakora urugendo rw’amasaha abiri akajya kureba Delifina, akamucurangira gitari akanya gato agahita ataha akajya kuryama kugira ngo atazica akazi k’ejo kuko yakoraga amanywa yose. Muri 2004 barashyingiranywe ubu bafite abana bane.

3. Urukundo nyakuri bivuga gukundana kugera ku mwuka wa nyuma

Igikomangoma Charlotte yari umukobwa wa George, umuhungu wa nyakwigendera George IV umwami wa Brunswick. Charlotte yarakunzwe muri ubu bwami ndetse niwe wagombaga kuragwa ingoma.

Ku myaka 17 umuryango we wamutegetse kurongorwa n’umusore aranga, ashingiranwa bya mbuze uko ngira n’umusore witwa Leopold. Mu 1817 ku myaka 21 yasamye inda ya kabiri mu kuyibyara iramuzonga cyane. Yamaze iminsi ibiri ku bise abyara umwana w’umuhungu. Nyuma yo kubyara yagize agahenge k’iminsi mike, ariko ku munsi wa gatatu yongera kuremba ndetse ahita anapfa.

Charlotte niwe wenyine wari ukunzwe mu muryango we, abandi bose bari banzwe na rubanda. Urupfu rwe rwatumye igihugu gicika umugongo, abantu bose bambara imyenda y’imikara mu rwego rwo kumwunamira.

By’umwihariko Leopold yagize agahinda gakabije, ariko nyuma yaje gushaka undi mugore ariko ntiyigera yibagirwa Charlotte. Leopold yabyaye umwana w’umukobwa amwita Charlotte. Si ibyo gusa kuko agiye no gupfa yasabye ko imva ye bazayegeranya n’iya Charlotte ariko Victoria wari Umwamikazi w’Ubwongereza arabyanga. Mbere y’uko ashyiramo umwuka yavuze amagambo abiri ‘Charlotte Charlotte’.

4. Kwibuka inkuru y’urukundo rwawe bituma uramba

Jack na Phyllis Potter bahuye mu 1941. Jack yandikaga kenshi mu ikarine ye  iby’urukundo rwe abikora ubuzima bwe bwose. Nyuma y’imyaka 70 babana, Phyllis yarwaye indwara yo kwibagirwa ibintu byose ‘dementia’ ajyanwa mu ivuriro. Jack akamusura buri munsi akamusomera inkuru y’urukundo rwabo aho yari yarayanditse mu ikarine. Kuyimusomera byatumye yibuka ubuzima n’urukundo bye.

5. Urukundo nyakuri rurenga ibigeragezo

Kate Middleton yari afite imyaka 19 ubwo yahuraga n’igikomangoma William muri 2001 biga muri Kaminuza ya St. Andrews.

Kubera igitutu cy’itangazamakuru muri 2007 bahagaritse urukundo rwabo, ariko muri uwo mwaka barongeye bararukomeza. Igikomangoma William muri 2010 yateye ivi, maze muri 2011 amamiliyoni y’abatuye Isi akurikira ibirori by’ubukwe bwabo.

7. Urukundo nyakuri rurategereza

Mu 1974, Irina na Woodford McClellan bashyingiranwe bari i Moscow. Woodford, yagombaga gusubira iwabo muri Amerika akazongera agahindukira ariko Visa imurangiriraho abura uko asubira mu Burusiya. Yagerageje kenshi gushaka uko ajya mu Burusiya biranga, no ku mugore we Irina bigenda uko, nawe yagerageje kujya muri Amerika biranga.

Nyuma y’imyaka 11 bandikirana bakanavugana kuri telephone gusa, Irina byaramukundiye agera muri Amerika ahura n’uwo akunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukndo jackson1 year ago
    urukundo ningenzi mubuzima bwaburihe
  • Fillette1 year ago
    Wabigenza Ute umuntu agukunda utamukunda
  • Fillette1 year ago
    Umuhungu agukunda utamukunda wabigenza Ute?
  • Richards Damiano Jr1 year ago
    Byari Ibyingenzi,
  • Rukundo Jerome1 year ago
    Mukomereze aho izinkuru ziradufasha cyane
  • Richard niyonkuru1 year ago
    muhite mumpa ubutumwa
  • Lovi1 year ago
    Tugiy muvyurukund dusang urukund alikint badahatiliz kiz gake gak
  • Lovi1 year ago
    Urukund rwo nyarw worumeny gt?
  • Mutete fred6 months ago
    Icyo narenzaho nuko nabikunze





Inyarwanda BACKGROUND