RFL
Kigali

Cardi B yatanze ibisobanuro ku ifoto yashyize hanze yambaye ubusa - AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/10/2020 14:28
0


Iyi foto yagiye hanze ubwo yiteguraga kwizihiza isabukuru ye y'amavuko. Uyu muraperikazi w’umunyamerika yatanze ibisobonaru yifashishije konti ye ya Twitter avuga ko iyi foyo yagiye hanze atabigambiriye byabaye nk’impanuka.



Belcalis Marlenis Almanzar ukoresha izina rya Cardi B mu muziki, yabonye izuba tariki 11 Ukwakira 1992. Ni ukuvuga ko ukurikije ingenga bihe ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020 ari bwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 28. 

Ukurikije ubutumwa bukubiyemo ibisobanuro yatanze iyi foto isa n'aho yagiye hanze ubwo yiteguraga kujya mu birori  byo kwishimira isabukuru ye. Ni ifoto imugaragaza yambaye ubusa hejuru. Nyuma y'uko igiye hanze, yahise itangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bitungura abakunzi be bamukurikirana umunsi ku munsi.


Iyi foto niyo Cardi B yashyize hanze igateza ikibazo

Icyijya hanze nyuma y’iminota micye yahise ajya kuri konti ye ya Twitter asobanura ko ibyabaye ari impanuka. Ati ”Murabizi, ntabwo ari njye wabikoze. Ngiye kwifatira ifunguro rya mu gitondo, nyuma njye mu birori nta mwanya wo kuza kubitekereza ho mfite. Simbishaka’’. 

Yakomeje atanga ibisobanuro mu rwego rwo kugaragaza ko iyi foto yagiye hanze by’impanuka. Ibirori byo kwizihiza isabukuru ye byabereye Las Vegas na Atlanta, byitabirwa n’ibyamamare birimo umugabo we Offset n’abandi bagize itsinda Migos, WAP, Keylie Jenner n’abandi. 


Hari abatari bake bavuze ko Card B ifoto yamucitse kubera gusinda [uko ni ko yabyinanaga na Offest amuryamyeho]

Imodoka Cardi B yahawe n'umukunzi we yo mu bwoko bwa ROLLY ROYCE igura ibihumbi 8 by'amadorali


Ibi birori ni nk'aho byabaye iminsi ibiri kuko no kuwa mbere byari bigikomeje



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND