RFL
Kigali

Dore ibyiza biri mu gihingwa cya cannabis kizwi nk’urumogi

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:14/10/2020 13:05
1


Igihingwa benshi bafiteho amakuru atari meza ubu mu Rwanda kigiye kujya gihingwa kigurishwe hanze kugira ngo gikorwemo imiti, icyo gihingwa ni ‘cannabis’ kizwi nk’urumogi. Muri iyi nkuru turibanda cyane ku nyungu cyangwa ibyiza biboneka muri iki gihingwa kitavugwa neza na benshi.



Guhinga iki gihingwa mu Rwanda, kikajyanwa mu mahanga gukorwamo umuti, byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri iherutse kuba. Cannabis cyangwa se urumogi—nk’uko bivugwa—ni igihingwa gisanzwe, kibonekamo ibyitwa ‘cannabidoil’ (CBD). Iki gihingwa ubwacyo kifitemo ibice by’ibinyabutabire bigera ku 100 bitandukanye. Muri ibyo habonekamo ibizwi nka ‘tetrahydrocannabinol’ (THC).

N’ubwo hari abakoresha iki gihingwa mu buryo bwo kwinezeza cyangwa nk’ikiyobyabwenge, iki gihingwa kigira imimaro ikomeye ku buzima bw’abantu nk’uko impuguke nyinshi ku buzima zibyemeza. Gusa ibi ntibikuraho ko iki gihingwa gishobora gutera ugikoresheje kugira ibibazo birimo nko kugira icyo twakita isindwe (high), kubona ibintu bidahari ndetse n’ibindi.

Mu nyandiko zitandukanye z’abakurikiranira hafi Ubuzima, byerekanwa ko iki gihingwa kifashishwa mu kugabanya uburibwe. Ikinyabutabire kitwa ‘cannabinoid’ gifasha kugabanya uburibwe, ndetse no gukumira ko habaho uburibwe buhoraho (chronic pain). Iki kinyabutabire kibikora gihagarika ko habaho ibishobora gutera ubwo buribwe birimo; arthritis (uburibwe buba mu ngingo), fibromyalgia (uburibwe buboneka mu nyama), endometriosis, na migraine (uburibwe bw’umutwe).

Binagaragazwa ko imiti ituruka muri iki gihingwa igabanya uburibwe ishobora kwifashishwa mu kimbo cya ‘ibuprofen’. Mu bushakashatsi bwakorewe mu bitaro bya Colorado bivura indwara z’uruti rw’umugogo, bwagaragaje ko mu barwayi 5 umwe muri bo akoresha iki gihingwa mu guhangana n’uburibwe.

Mu nyandiko ya ‘medical jane’, yerekana ko iki gihingwa kigira uruhare mu iyubakwa ry’ubwonko. Ibi biba mbere y’uko umwana avuka. Icyo ibinyabutabire biva muri iki gihingwa bikora mu gihe ugikoresha yaba atwite, ni uko bishobora kuba bifasha mu kurema uturemangingo dushya tujyana Amakuru ku bwonko, ndetse n’imikurire y’ubwonko. Byongeye kandi, iki gihingwa byerekanwa ko gifite indi mi maro ku bwonko harimo no kurema uburyo bwo kurinda indwara zabwibasira.

Iki gihingwa benshi bazi ko ari icyangiza umuntu gusa, bakwiye no kumenya ko bamwe mu bashakashatsi n’impuguke mu ndwara za kanseri batekereza ko cyaba cyakifashishwa mu kuvura abarwayi ba kanseri. Haracyari amageragezwa menshi.

Mbere amaso yahanzwe THC byizerwa ko yaba yavamo imiti yifashishwa mu kuvura kanseri, ariko bikaba byarateye impungenge kuko THC ishobora gutera isindwe (high) uwayikoresheje. Ubu, harakurikiranwa niba ‘cannabidiol’ (CBD) ishobora kuba ariyo yavamo imiti yifashishwa mu guhangana na kanseri.

Ntabwo ibyiza biboneka muri ‘cannabis’/urumogi ari aho bigarukira, kuko iki gihingwa gifasha abantu badakunda kurya, indwara zibasira ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse no gufasha mu buryo bwo kuryama ku bantu bikunze kugora.

N’ubwo hari ibyiza biboneka muri iki gihingwa bifasha Ubuzima bw’abantu, byemezwa ko kikiri n’ikiyobyabwenge gihingwa, kigurishwa, ndetse kinafatwa n’inzego z’umutekano cyane. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryemeza ko ½ cy’ibiyobyabwenge bifatwa mu Isi byihariwe n’iki (cannabis). Iri shami kandi ryemeza ko abagera kuri miliyoni 147, ubwo ni 2.5% y’abatuye Isi bakoresha iki gihingwa, ugereranyije na 0.2% by’abakoresha cocaine.

Src: webmd, medicajane, healthline, healthharvard, who.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwizerwa veniste3 years ago
    Bareketwesetuginge ku kokifasha muribyinshi cyanecyane mubuvuzi gakondo





Inyarwanda BACKGROUND