RFL
Kigali

“Mana dufashe, Mana bafashe” Minisitiri w’Intebe wa Palestin yavuze ko ari ibyago ku gihugu cye n’Isi mu gihe Trump yakongera agatorwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/10/2020 13:27
0


“Niba tugiye kongera kubaho imyaka 4 turi kumwe na Perezida Trump, Mana dufashe, Mana bafashe, Mana fasha Isi yose”. Mohammad Shtayyeh Minisitiri w’intebe wa Palestin, yemeza ko Trump atabangamiye igihugu cye gusa ahubwo ko n’isi yose ari kuyibangamira ko byaba ari amahirwe aramutse atongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika abura iminsi ibarirwa ku ntoki dore ko azaba kuwa 3 Ugushyingo 2020, Bwana Mohammad Shtayyeh ari gusenga ngo Imana imufashe Perezida Donald Trump ntazongere gutorwa. Uyu mutegetsi wo muri Palestin avuga ko mu myaka igera kuri 4 Trump amaze ku butegetsi yabateje ibihombo byinshi ndetse n’umudugararo ndetse abitera n’isi yose muri rusange.

                   Minisitiri w'intebe wa Palestin 'Mohammad Shtayyeh'

Igihugu cya Palestin ni kimwe mu bihugu bitahiriwe n’ingoma ya Trump dore ko cyagiye gihugura n’ibibazo bya politike bimwe uyu muyobozi yemeza ko byinshi Amerika yabigizemo uruhare. Anavuga ko hiyongeyeho ikibazo cyo kubafata kunda binyuze mu kuba Trump yarakuyeho inkunga Amerika yageneraga iki gihugu.

Ikindi kibazo ibihugu byinshi by’abarabu ntibyigeze bihirwa n’ingoma ya Trump kuko yagiye agaragara arwanya amahame yabo arimo ashingiye kw’Idini rya Islam.

Minisitiri Shtayyeh yemeza ko azaba ari intsinzi y’isi yose mu giye Joe Biden uhanganye na Trump wo mu ishaka ry’Abademokarate yatsinda amatora ko bizaba amahire ndetse amahoro agahinda hirya no hino ku Isi.

Bwana Mohammad Shtayyeh ati “Niba hari ikigiye guhinduka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndatekereza ko bizahita bigaragarira ku mubano wa Palestin na Israel ndetse no ku mubano wa Palestin na Amerika”.

Src: usnews.com, politico.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND