RFL
Kigali

Abakinnyi bari mu mwiherero twabashyize mu byiciro 3 tugendeye ku rwego bari bariho- Umutoza w’Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/10/2020 12:33
0


Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi batangiye umwiherero ku wa gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020 ndetse bamaze gukora imyitozo isaga umunani bari kumwe kuko bakora kabiri ku munsi bitegura umukino bazahuramo n'igihugu cya Cape Verde.



Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi mu ikipe y'igihugu Amavubi, Serge Mwambari yatangaje ko abakinnyi uko babatekerezaga atari ko babasanze. Yagize ati "Mu by'ukuri abakinnyi  twakekaga ko tuzasanga bari hasi cyane, yego bamwe bafite imbaraga ziri hasi abandi urwego rwabo ruraringaniye bitewe n'uko bagiye bitoza, twagiye tubashyira mu byiciro bitandukanye. Hari abakinnyi bagiye bitoza mu buryo bufite gahunda hakaba abandi bari mu byiciro bibiri.

Bamwe bagiye bitoza ku buryo buri hejuru cyane ariko butari ku murongo, abandi nabo ni abakinnyi tugenda dukurikiranira hafi kuko abenshi bagiye bitoza cyane bazi ko imyitozo myinshi ariyo yabafasha, ariko kenshi usanga atari byo kuko abakinnyi baba bafite ibindi bibazo. Hari abakinnyi dufite ariko iyo tubasuzumye dusanga bafite utubazo tw'imvune. Hari abandi rero usanga bari hasi cyane batigeze bitoza ku buryo usanga imbaraga zabo ziri hasi ugereranyije n'abandi bose".


Amavubi aheruka mu kibuga tariki 28 Gashyantare 2020

Serge Mwambari kandi yagarutse ku byo bari gukora ngo abakinnyi bagaruke ku rwego bari bariho mbere. Yagize ati "Icyo turi gukora, gahunda zacu z'imyitozo zigamije kureba urwego rusange rw'abakinnyi uko bameze. Tumaze kubasuzuma inshuro ebyiri kandi turateganya gukomeza. Tugendeye ku bisubizo twagiye tubona hari abakinnyi tuzajya dutegurira imyitozo yihariye kugira ngo bagere ku rwego abandi bariho.

Abakinnyi bari mu mwiherero abenshi bari bamaze ameze agera kuri 7 badakandagira mu kibuga ndetse badakora imyitozo rusange haba mu makipe yabo asanzwe ndetse no mu ikipe y'igihugu. Amavubi ari kwitegura umukino wo gushaka itike y'imikino y'igikombe cy'Afurika  kizaba mu 2022 muri Cameroon, uyu mukino u Rwanda ruzasura igihugu cya Cape Verde tariki 13 Ugushyingo 2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND