Umuryango wa gikristu ukora ibijyanye n’isanamitima ubumwe n’ubwiyunge watangaje ko usanga hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ndetse no ku ruhande rw’amatorero muri rusange.
Ibi ni ibyagarutsweho na Rev Dr Joseph Nyamutera washinze akaba n’umuyobozi wa Rabagirana Ministries mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020. Ibi abitangaje mu gihe u Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.
Rev Dr Joseph Nyamutera yavuze ko muri gahunda zabo
za buri munsi bagera mu bice bitandukanye by’igihugu bigisha ubutumwa bujyanye
n’ubumwe n’ubwiyunge kandi ko babona umusaruro wabivuyemo bashingiye ahanini ku
buhamya bahabwa n’urubyiruko rukorana n’uyu murango, ubuhamya bakura muri za
gereza ndetse n’uburyo bitandukanye bwashyizweho bwo kwakira mu muryango
Nyarwanda abakoze ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi baba barangije ibihano
byabo.
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho no gusaba abanyamadini n’amatorero gushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha ndetse no gufasha abantu kwiyunga Atari gusa kurangiza umuhango ahubwo bagafashwa kwiyunga byuzuye.
Yongeyeho
kandi ko hakwiye gushyirwaho uburyo buboneye bwo gufasha usaba imbabazi
n’uzihabwa bityo uzisaba akazisaba bimuvuye ku mutima ndetse n’uzitanga
agahabwa umwanya wo kubitekerezaho no kubyakira bityo bikamufasha kuzitanga
bimuvuye ku mutima ntawe umuhagaze hejuru cyangwa ngo yitwaze amahame
y’imyemerere ngo ase n’utegeka gutanga imbabazi.
Agaruka ku bijyanye n’amakimbirane akomeza kugaruka
mu madini n’amatorere,Dr Joseph Nyamutera yavuze ko ari ibi ibisigisigi by;amateka ariko ko muri
rusange asanga amatorero yaragize uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge
nubwo hakiri urugendo.
Dr Joseph yabwiye itangazamakuru ko Rabagirana Ministries muri uku kwezi kwa cumi izakomeza gutanga ibiganiro bigamije gukomeza kwigisha amateka y’u Rwanda ndetse n’inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge,izagirana kandi inama zitandukanye n’urubyiruko,abanyamadini n’ibindi byiciro.
Yanavuze ko hakozwe ibyapa byinshi byashyizwe ahantu
hatandukanye biriho ubutumwa bwafasha abantu gukomeza kwimakaza ubumwe
n’ubwiyunge.Muri uku kwezi kandi hazatangwa ibihembo bikomey bizahabwa abantu
banyuranye bagize uruhare mu gutanga umusanzu wabo mu kwamamaza no kwimakaza
ubumwe n’ubwiyunge kuva uyu murimo bawutangiye iki gikorwa kikaba giteganijwe
kubera kuri Onomo Hotel tariki ya 26
Ukwakira 2020.
Ukwezi kwa cumi ubusanzwe kuba kwaragenewe ibikorwa
binyuranye bigamije ubumwe n’ubwiyunnge bityo Rabagirana ministries ikaba muri
iki gihe iba ishyize imbere ibi bikorwa aho ifasha amatorero,amadini ndetse
n’ahandi hose uyu muryango usabwe gutanga ibiganiro.
TANGA IGITECYEREZO