RFL
Kigali

FERWAFA yatangaje ingengabihe y'umwaka w'imikino wa 2020/21 uzatangira mu Ukuboza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/10/2020 8:33
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 'Rwanda Premier League 2020-21' izatangira tariki ya 04 Ukuboza 2020, mu gihe imikino ya kamarampaka mu cyiciro cya 2 izakinwa hagati ya tariki 13-21 Ugushyingo 2020.



Nyuma y'amezi arindwi ibikorwa by'imikino mu Rwanda bihagaritswe nyuma yuko hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye COVID-19, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru bari bategerezanyije amatsiko kumenya igihe iyi shampiyona izagarukira kuko bahamya ko ikumbuwe cyane.

Nyuma y’inama yahuje komite nyobozi ya FERWAFA,  kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, hasohotse amatariki yerekana igihe amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe azatangirira, yaba mu bagabo ndetse no mu bagore mu byiciro bitandukanye.

FERWAFA yagaragaje ko biteganyijwe ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izatangira tariki ya 04/12/2020 irangire ariki ya 10/07/2021, naho imikino ya Playoffs yo gushaka amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere ikazakinwa tariki ya 13/11 kugera tariki 20/11/2020.

Shmpiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 19/12/2020, igikombe cy’Amahoro gitangire tariki ya 2/03/2021-04/07/2021, mu gihe shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri hataratangazwa igihe zizatangira.

Biteganyijwe ko Igikombe cy’intwari kizatangira tariki 25/01/2021 kirangire tariki ya 01/02/2021.

Itangazo rya FERWAFA imenyesha ingengabihe y'umwaka w'imikino wa 2020/21

Haracyategerejwe kumenya niba abafana bazemererwa gusubira ku bibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND