RFL
Kigali

Inkomoko n’amateka y’agatambaro kambarwa mu mutwe kazwi nka Do-Rag

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:14/10/2020 8:56
1


Uko iminsi ihita indi ikaza ni ko hagenda haza imyambarire itandukanye bitewe n’iba igezweho mu banyamujyi n’abandi bantu b’abasirimu bakunda kurimba no kwambara ibigezweho bibabereye. Akenshi usanga ibijyanye n’imyambarire ari ibintu byisubiramo, bisa nk’aho nta kintu gishya kigihangwa ahubwo bigenda bigaruka nyuma y'igihe runaka.



Ni muri urwo rwego rero muri iyi nkuru tugiye kubabwira amateka n’inkomoko y’agatambaro kagezweho muri iyi minsi kambarwa mu mutwe kazwi ku izina rya DO-RAGZ. Ni udutambaro twambarwa mu mutwe kugira ngo turinde umusatsi cyangwa mu birori byo kwiyerekana duharawe na benshi muri iki gihe. 

Dorags zatangiye kwambarwa mu kinyejana cya 19 n’abakozi b’Abanyamerika bakomoka muri Afurika b’abakene ndetse n’abakoreshwaga uburetwa bashaka kurinda imisatsi yabo ngo itandura. Igitsina gabo cyambara utu dutambaro kugirango umusatsi wabo ukomeze umere neza n’ubwana bwabo.

Mu 1930 Durags zatangiye kwambarwa n’abakozi b'abakene ndetse n’abacakara nk’utubafasha kuzirika umusatsi wabo. Nyuma y’icyiswe Black Power Movement mu 1960 ihinduka kimwe mu mirimbo mu Banyamerika bakomoka muri Afurika.

Zanambarwaga n’abaraperi n’abakinnyi b’imikino itandukanye cyane ab’igitsinagabo bo mu myaka itandukanye. Mu 2000, kwambara Dorags mu ruhame byabaye nk’ibitakigezweho mu bice bimwe ariko zigumana ubwamamare bwazo ahandi.

Kwambara Do-rags muri Amerika byagiye biteza impagarara cyane, hari nk’ubwo mu 2001 abakinnyi ba Shampiyona y’Umupira w’Amaguru yo muri Amerika bigeze kubuzwa kuzambara zo na bandana. 

Ibi byatumye umutoza wahoze atoza ikipe ya Minnesota Vikings, bwana Dennis Green avugako ibi byakozwe baganisha kubakinnyi b’Abirabura nubwo ishyirahamwe ryuyu mukino ryo ryavugaga ko ari uburyo bwo kurinda umukinnyi kuba yashinjwa gukorana n’agatsiko k’amabandi.

Umuraperi A$AP Ferg yongeye guhesha agaciro Durags mu myaka yashize bikubitanye no kugaruka kw’inyogosho benshi bazi nka ‘Waves’, Do-rags zongera kugira agaciro gakomeye mu muryango w’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika. Sibyo gusa aka gatambaro gasigaye kambarwa n’abantu bibi tsina bitandukanye nk’uburyo bw’imideli cyangwa kugirango kabarindire umusatsi.

No mu mashuri yisumbuye naza Kaminuza bigeze kubuzwa kuzambara; nko mu Ishuri ryisumbuye rya John Muir riherereye i Pasadena muri California ryarabikoze mu ntangiriro za 2019 abanyeshuri barigaragambya mu mutuzo na kaminuza zitwa HBCU nsetse na Hampton University nabyo byaje kuzica aho abanyeshuri babaga bemerewe kuzambura gusa bari mu macumbi cyangwa mu ngo Zabo.

Iyi myigaragambyo yakozwe n’Ihuriro ry’abanyeshuri b’abirabura. Aba banyeshuri bakoze imyigaragambyo bashinja ubuyobozi bw’ishuri kuvuga ko ‘Kwambara Durags bizatuma abanyeshuri bacengerwa n’imico y’amabandi’ gusa umuyobozi w’ishuri we yireguye avuga ko ataribyo ahubwo babikoze kubera ‘Indangagaciro z’ishuri z’uko bagomba kwitwara ku ishuri’.

Muri iki gihe tugezemo hasigaye hagenda hongera hagaruka imwe mu myambaro n’inkweto byahozeho cyera mu bundi buryo. Hano twavuga nk’inkweto zamamaye kera zo mu bwoko bwa DH zagarutse mu ishusho nshya zitwa All Star converse.

                     Umuhanzi The Ben yambaye agatambaro ka Do rag

Src: 1039hiphop.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • king peace3 years ago
    Injury zanyu ziradushimisha





Inyarwanda BACKGROUND